U Rwanda rwegukanye umudali wa Zahabu n’uwa Bronze muri shampiyona Nyafurika y’amagare

Umunyarwanda Tuyizere Etienne yegukanye umwanya wa mbere ndetse n’umudali wa zahabu, naho Niyonkuru Samuel nawe w’u Rwanda aza ku mwanya wa gatatu

Kuri uyu munsi wa Gatanu wa shampiyona Nyafurika mu mukino w’amagare, hakinwe isiganwa ryo mu muhanda ku batarengeje imyaka 18, aho u Rwanda rwari ruhagarariwe n’ingimbi (abahungu batarengeje imyaka 18).

Abasiganwa bahagurutse ku i Saa Sita zuzuye, aho abasiganwa bakoze Kilometero 84, bakaba bagombaga kuzikora bazengurutse inshuro esheshatu ahari hateganyijwe haberaga isiganwa.

TUYIZERE ETIENNE wegukanye umwanya wa mbere
TUYIZERE ETIENNE wegukanye umwanya wa mbere
NIYONKURU SAMUEL wegukanye umudali wa Bronze
NIYONKURU SAMUEL wegukanye umudali wa Bronze

Umwanya wa mbere waje kwegukanwa na Tuyizere Etienne ndetse byatumye anegukana umudali wa Zahabu, ku mwanya wa gatatu naho haza umunyarwanda Niyonkuru Samuel.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka