#TdRwanda2021: Umufaransa Alan Boileau yongeye kwigaragaza atwara agace Nyagatare-Kigali

Ku nshuro ya gatatu, Umufaransa Alan Boileau yegukanye agace muri Tour du Rwanda, naho umunya-Eritrea Eyob Metkel ahita ayobora urutonde rusange.

Wari umunsi wa gatanu wa Tour du Rwanda 2021, aho abakinnyi 69 bahagurutse i Nyagatare ku isaha ya Saa ine zuzuye kuri uyu wa Kane tariki 6 Gicurasi 2021, bakaba bagomba gusiganwa ku ntera ya kilometero 149.3 bagasoreza ku Kimironko mu Mujyi wa Kigali.

Isiganwa rigitangira ubwo basohokaga mu mujyi wa Nyagatare, abakinnyi batanu bahise batoroka abandi, abo bari Goeman (Tarteletto), Van Breussegem (Tarteletto), Holler (Bike Aid), Mohd Zariff (Terengganu), mu gihe Gahemba Barnabe wa Team Rwanda bahise bamusiga asigarana n’igikundi cya kabiri.

Aba bakomeje kugenda bayoboye isiganwa ndetse bagera n’aho basiga abandi iminota irenga ine, gusa ubwo barengaga mu bice bya Ntunga ya Rwamagana, igikundi cy’inyuma cyatangiye kongera umuvuduko kiyobowe n’abakinnyi bo muri Total-Direct Énergie na Israel Start-Up Nation.

Ikinyuranyo cyaje kugeraho kiragabanuka haza gusigaramo intera y’iminota ibiri, gusa bane b’imbere baje na bo kongera umuvuduko ubwo bari bamaze kugenda kilometero 103, baza kongera gusiga ababakurikiye igihe kingana n’iminota 3 n’amasegonda 10.

Mu bilometero bya nyuma, abakinnyi bakomeje gusatira bane ba mbere kugera babashikiriye, mu gihe bazamukaga kuri Kigali Parents School, Alan Boileau yaje kongera umuvuduko birangira ari we wegukanye ka gatanu ka Tour du Rwanda, ari nako ka gatatu yegukanye muri iri siganwa.

Kureba andi mafoto menshi y’iri siganwa, kanda HANO

Reba muri iyi Video uko byari bimeze

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka