Minisitiri wa Siporo yakiriye Team Rwanda ivuye muri Shampiyona Nyafurika

Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju yakiriye ikipe y’igihugu y’Umukino w’amagare ‘Team Rwanda’, yegukanye imidari 14 muri Shampiyona Nyafurika y’Umukino w’amagare yabereye mu Misiri.

Minisitiri Munyangaju yakiriye Team Rwanda
Minisitiri Munyangaju yakiriye Team Rwanda

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 08 Werurwe 2021, nk’uko tubikesha urubuga rwa Twitter rwa Minisiteri ya Siporo, rwanditseho ko Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju yashimye umusaruro w’Ikipe y’Igihugu y’Amagare.
Yagize ati "Ibyo mwakoze turabibashimira, mwahaye ibyishimo Abanyarwanda. Abanyarwanda bose bamaze kumva ko aho mugiye nta mpungenge, ko muzitwara neza".

Kapiteni wa Team Rwanda, Joseph Areruya, yavuze ko imidali 14 batwaye idahagije ugereranyije n’ibyo bifuzaga, bikaba byaratewe n’uko bakoze imyiteguro idahagije kubera Covid-19. Yongeraho ko hakenewe imyitozo myinshi kugira ngo barusheho kwitegura n’andi marushanwa ategerejwe arimo na Tour du Rwanda 2021.

Minisitiri Munyangaju ( hagati) yashimye umusaruro abakinnyi bavanye mu Misiri
Minisitiri Munyangaju ( hagati) yashimye umusaruro abakinnyi bavanye mu Misiri

Shampiyona Nyafurika yebereye mu Mujyi wa Cairo mu Misiri kuva tariki ya 03 kugera ku ya 06 Werurwe 2021, aho ikipe y’u Rwanda yegukanye imidari 14 irimo umwe wa Zahabu wegukanywe na Tuyizere Etienne mu gusiganwa mu muhanda ( road race) mu cyiciro cy’ingimbi.

Kapiteni wa Team Rwanda yasabye Minisiteri ya Siporo kubafasha kwitegura neza amarushanwa arimo na Tour du Rwanda 2021
Kapiteni wa Team Rwanda yasabye Minisiteri ya Siporo kubafasha kwitegura neza amarushanwa arimo na Tour du Rwanda 2021
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka