Guhera kuri iki Cyumweru tariki 24/02 kugera tariki 03/03/2019, u Rwanda rurakira ku nshuro ya 11 Tour du Rwanda, isiganwa ryavuwe ku cyiciro cya 2.2 rikagera kuri 2.1, icyciro gikinwa n’amakipe asanzwe akina amasiganwa akomeye ku isi nka Tour de France.
Aimable Bayingana uyobora Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, mu kiganiro na KT Radio yadutangarije ko uyu mwaka hagomba kuba impinduka nyinshi nyuma yo kuzamuka k’urwego Tour du Rwanda irimo.
Yagize ati "Iyo uhinduye icyiciro wari urimo ibintu byose bigomba guhinduka, niba ugiye muri 2.1 amakipe arahinduka hakaza amakipe akomeye, amafaranga agomba kuzamuka cyane kuko ni cyo bivuze kuva mu cyiciro wari urimo"
Ubusanzwe uwegukana Tour du Rwanda yahembwaga amafaranga angana n’amadolari 1200 ahwanye 1,076,942 Frws, mu gihe uwatwaye agace kamwe yahabwaga amadolari 600, asaga ibihumbi 500 Frws.
Umukinnyi uzegukana Tour du Rwanda uyu mwaka wa 2019, azahabwa amadolari 4,000 $ asaga Milioni eshatu n’ibihumbi magana atanu 3,500,000 Frws, mu gihe uzajya yegukana agace kamwe muri rusange azajya ahabwa amadolari 1400 asaga 1,256,567 Rwfs.
Tour du Rwanda y’umwaka ushize yari yegukanywe na Mugisha Samuel wa Dimension Data n’ubwo yakiniraga Team Rwanda kuko yo itari yitabiriye, uyu mwaka akazaba akinira ikipe ya Dimension Data.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyiza kuba ibihembo byarazamutse nkekako tour du Rwanda izagenda yitabirwa nabantu, beshi bakina uyumukino bafite amazina akomeye . Dushimire abayitegura niwomukino
Ugaragarako ibintu byawo biba biri kumurongo . Abandi baza byigireho , Ari football, nindimikino....