Hatangajwe inzira nshya n’amakipe azitabira Tour du Rwanda 2022

Amakipe 19 ni yo yatangajwe azitabira Isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda, rizaba kuva tariki 20 kugeza tariki 27/02/2022

Ku nshuro ya 14, mu Rwanda hagiye kubera isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda “Tour du Rwanda 2022, isiganwa rizitabirwa n’amakipe 19 arimo amakipe y’ibihugu, amakipe akina amarushanwa yo ku mugabane, amakipe aybigize umwuga, ndetse n’ikipe imwe amasiganwa akomeye ku isi.

Ni isiganwa rizakinwa hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19 nk’uko byagenze umwaka ushize, aho uduce twose tw’irushanwa amakipe azajya akina akarara mu mujyi wa Kigali ahari Hotel zizaba zateguwe.

Freddy Kamuzinzi, Umuyobozi wa Tour du Rwanda
Freddy Kamuzinzi, Umuyobozi wa Tour du Rwanda

Uduce tugize Tour du Rwanda 2022

Inzira za Tour du Rwanda
Inzira za Tour du Rwanda

Ku Cyumweru tariki 20/02/2022, Kigali-Kigali Arena (gusiganwa umuntu ku giti cye), 4.0 Kms
Ku wa Mbere tariki 21/02/2022 Kigali-Rwamagana (148.3 Kms)
Ku wa Kabiri tariki tariki 22/02/2022, Kigali-Rubavu, (155,9Kms)
Ku wa Gatatu tariki tariki 23/02/2022, Kigali-Gicumbi (124.3 Kms)
Ku wa Kane tariki tariki 24/02/2022, Muhanga-Musanze (124.7 Kms)
Ku wa Gatanu tariki tariki 25/02/2022, Musanze-Kigali (152.0 Kms)
Ku wa Gatandatu tariki tariki 26/02/2022, Kigali-Kigali (152.6 Kms)
Ku Cyumweru tariki tariki 27/02/2022, Kigali-Kigali (75.3 Kms)

Ambasaderi w'u Bufaransa mu Rwanda Antoine Anfré nawe yari yitabiriye uyu muhango
Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda Antoine Anfré nawe yari yitabiriye uyu muhango

Amakipe 19 azitabira Tour du Rwanda

Amakipe y’ibihugu

• Team Rwanda
• Team Morocco
• Team Algeria

UCI Continental Teams

Benediction Ignite
Tartelletto-Isorex (Belgium)
Bike Aid
TSG Terengganu (Malaysia)
Pro Touch (Afurika y’Epfo)
SKS Saurel
Wildlife Generation (USA)
Team Coop (Norvege)
Novo Nordsik (USA)

UCI Pro Teams

B&B Hotels (frnace)
Drone Hopper-Androni (Italy)
Total Direct Energie (France)

Team Burgos-BH (Espagne)

UCI World Team

Israel Start-Up Nation (Israel)

Ibishya biri muri Tour du Rwanda 2022

• Umuyobozi wa Tour de France Christian Prudhomme azaba ari muri Tour du Rwanda 2022
• Imodoka nyinshi zizaba ziri muri Tour du Rwanda zizaba ari iza Volks Wagen ziteranyirizwa mu Rwanda
• Uzegukane agace azajya yambara umwambaro wa Amstel
• Uyoboye isiganwa (Maillot Jaune) azambara Visit Rwanda
• Uhiga abandi mu kuzamuka Meilleur Grimpeur:Cogebanque
• Umunyarwanda uri imbere azaba yambaye Forzza Rwanda
• Umunyafurika wa mbere: Rwandair
• Uwa mbere mu guhatana (Most Co,bative): Horizon
• Ikipe ya mbere: Inyange

Perezida wa Ferwacy Murenzi Abdallah
Perezida wa Ferwacy Murenzi Abdallah
Olivier Grandjean atangaza amakipe n'inzira za Tour du Rwanda
Olivier Grandjean atangaza amakipe n’inzira za Tour du Rwanda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka