FERWACY yateguye irushanwa ryo kwizihiza umunsi w’Intwari

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY), kubufatanye n’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), ryateguwe isiganwa ryo kwizihiza umunsi w’Intwari rizaba ku itariki ya 30 Mutarama 2022, kuri stade Amahoro i Remera.

Iryo siganwa rizaba rifite intego yo kwigisha abakiri bato umuco w’Ubutwari bijyanye n’insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari mu Banyarwanda, agaciro kacu”, ndetse no gushaka impano z’ingimbi n’abangavu mu gutegura shampiyona y’Isi izabera mu Rwanda mu 2025.

Isiganwa rikaba rizitabirwa n’abahungu n’abakobwa bari mu byiciro bibiri by’imyaka 12-14 na 15-16, ribere kuri Stade Amahoro i Remera.

Kwiyandikisha bizakorerwa kuri murandasi (online) no ku cyicaro cya FERWACY giherereye kuri Stade Amahoro, ku wa Gatandatu tariki ya 29 Mutarama 2022.

Abazasiganwa bazizanira amagare n’ingofero bambara batwaye, kandi bagomba kuba barakingiwe Covid-19.

Iryo siganwa rije rikurikira iryabaye mu 2020, aho nanone CHENO na FERWACY bateguye isiganwa ryo kwizihiza umunsi w’Intwari rikegukanwa na Habimana Jean Eric mu bagabo, Ingabire Diane mu bagore ndetse na Muhoza Eric mu ngimbi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyiza gushaka impano mubato
Tbanatozwa umuco wubutwari,
Muzibuke nomumuco gakondo
Hajye habaho amarushanwa
Murakoze

Nsabimana yanditse ku itariki ya: 31-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka