Mu gihe habura amasaha make ngo Tour du Rwanda itangire, ikipe ya Benediction imwe mu makipe azaba ahagarariye u Rwanda, ifite icyizere cyo kwitwara neza muri Tour du Rwanda 2020, binashobotse bakaba bakwegukana iri siganwa.
Umutoza wa Benediction Sempoma Felix, yatangaje ko uyu mwaka ikipe ye ihagaze neza, kuko imyitozo bakomeze mbere y’isiganwa itanga icyizere, bakaba binjiranye intego yo kwegukana iri siganwa n’ubwo azi neza ko n’andi makipe nayo yiteguye neza kandi nabo intego ari ukwegukana isiganwa.
Yagize ati “Tumaze igihe tuyiteguye, twakinnye amarushanwa atandukanye yo kudufasha kwitegura, tugira n’amahirwe bamwe mu bakinnyi bacu bahamagarwa mu ikipe y’igihugu aho bakinnye amarushanwa akomeye nka La Tropicale Amissa Bongo”
“Umwaka ushize nta mwambaro n’umwe cyangwa agace twatwaye, ariko uyu mwaka mu ikipe dufite yiganjemo abakinnyi bakiri bato tuyifitiye icyizere, intego ni ugutsinda, iyo usesenguye usanga ari irushanwa ry’imisozi gusa, muri Afurika nta handi wabona irushanwa ririmo imisozi 34 kandi ikipe yacu 90% igizwe n’abakinnyi bazamuka, uburyo twabateguye ntizabagora.”
Kapiteni w’ikipe ya Benidiction Ignite Byukusenge Patrick, yatangaje ko biteguye neza iri siganwa by’umwihariko uduce tuzaba tugoranye, aho biteguye no gukosora amakosa yakozwe umwaka ushize.
“Twiteguye neza gukina iri siganwa rya 2.1 kandi si ubwa mbere, aho byapfiriye umwaka ushize twarahabonye kandi twarahakosoye, ahakomeye muri iyi Tour du Rwanda twarahitoreje by’umwihariko nk’agace Huye-Rusizi, ahandi hazagorana ni Rusizi-Rubavu kandi ni naho twitoje cyane, tukaba twizeye kuzitwara neza.”
Iyi kipe ya Benediction Ignite igiye gukina Tour du Rwanda ku nshuro kuva yakwemerwa n’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku isi, izaba ihagarariwe n’abakinnyi batanu ari bo Munyaneza Didier, Byukusenge Patrick, Nzafashwanayo Jean Claude, manizabayo Eric na Uhiriwe Byiza Renus.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|