Abanyarwanda bane barimo Mugisha Samuel bazakinira ProTouch mu mwaka wa 2022

Ikipe ya ProTouch yo muri Afurika y’Epfo yatangaje urutonde rw’abakinnyi izakoresha mu mwaka wa 2022 harimo abanyarwanda bane

Kuri uyu wa Gatanu ni bwo Umunyarwanda Mugisha Samuel wari umaze imyaka hafi ibiri akina mu ikipe yitwa Team LMP -la roche sur yon yo mu Bufarans, yashyize umukono ku masezerano y’umwaka umwe akinira ikipe ya ProTouch yo muri Afurika y’Epfo.

Mugisha Samuel ubu ni umukinnyi mushya wa ProTouch
Mugisha Samuel ubu ni umukinnyi mushya wa ProTouch

Iyi kipe kandi Mugisha Samuel aheruka no gukinira mu irushanwa rya Tour du Faso ribera muri Burkina Faso, azaba akinana n’abandi banyarwanda barimo Mugisha Moïse na Habimana Jean Eric bavuye muri Skol Adrien Cycling Academy (SACA) na Nzafashwanayo Jean Claude wakiniraga Benediction Ignite.

Babinyujije ku rubuga rwa Instagram, iyi kipe ya ProTouch yatangaje ko mu mwaka w’imikino wa 2022 mu bakinnyi 12 izakoresha harimo Abanyafurika y’Epfo batandatu, Abanyarwanda bane, Umunya-Uganda umwe n’Umunya-Eritrea umwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka