Mu gihe habura iminsi itanu gusa ngo Tour du Rwanda itangire, kuri uyu munsi hamaze gutangazwa abakinnyi bazahagarira u Rwanda, bakazaba bayobowe na Samuel Mugisha nka kapiteni w’iyi kipe.
Team Rwanda izaba igizwe n’abakinnyi batanu barimo batatu begukanye Tour du Rwanda mu myaka ishize ari bo Mugisha Samuel, Areruya Joseph ndetse na Nsegimana Jean Bosco, hakaza ndetse kandi na Jean Claude Uwizeye na Gahemba Bernabe (murumuna wa Areruya Joseph).
Mu isiganwa ry’uyu mwaka, hazitabira amakipe 16 atandukanye, aho amakipe yo mu Rwanda azaba ari atatu, harimo ikipe y’igihugu Team Rwanda, Benediction Ignite, ndetse na SACA (Skol Adrien Cycling Academy).
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|