Hadi Janvier yegukanye igihembo cyatanzwe na Kigali Today

Hadi Janvier usanzwe ukina mu ikipe yabigize umwuga yo mu Budage yitwa Bike Aid, ni we wegukanye igihembo cyaari cyatanzwe na Kigali Today.

Hadi Janvier ashyikirizwa igihembo na Twizeyeyezu uhagarariye Kigali Today mu Karere ka Nyanza.
Hadi Janvier ashyikirizwa igihembo na Twizeyeyezu uhagarariye Kigali Today mu Karere ka Nyanza.

Mu isiganwa ry’amagare ryahagurutse mu mujyi wa Nyamagabe ku i Saa tatu za mu gitondo, Hadi Janvier ni we waje kwegukana igihembo cyari cyashyizweho na Kigali Today, igihembo yahawe kuko ari we watanze abandi bakinnyi kugera kuri ISAR Songa ahari hashyizwe icyo gihembo.

Isiganwa ryahagurukiye i Nyamagabe
Isiganwa ryahagurukiye i Nyamagabe
Hadi Janvier wakomeje kwanikira abandi kuva i Nyamagabe
Hadi Janvier wakomeje kwanikira abandi kuva i Nyamagabe
Bageze mu mujyi wa Nyanza
Bageze mu mujyi wa Nyanza

Hadi usanzwe akina mu ikipe y’ababigize umwuga mu Budage ya Bike Aid, yaje gufata icyemezo asiga bagenzi be ku buryo bugaragara ubwo bari barenze Gare ya Huye, kuva icyo gihe nta wongeye kumushikira kugera i Nyanza, ndetse no mu nshuro 14 zose bazengurutse umujyi wa Nyanza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka