Gasore Hategeka yegukanye Muhazi Challenge

Mu isiganwa ry’amagare ryabaye kuri uyu wa Gatandatu riva Kigali rigasorezwa i Rwamagana, Gasore Hategeka wa Benediction Club ni we waryegukanye

Gasore Hategeka wegukanye Muhazi Challenge
Gasore Hategeka wegukanye Muhazi Challenge

Mu isiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda rizwi nka Rwanda cycling cup, kuri uyu wa Gatandatu ryari ryakomeje ubwo hakinwaga agace kiswe "Muhazi Challenge", aho abasiganwa bahagurutse kuri Stade Amahoro ku i Saa tatu n’igice za mu gitondo berekeza i Rwamagana aho bazengurutse umujyi inshuro 13.

Ubwo bahagurukaga kur Stade Amahoro

Ubwo bahagurukaga kuri Stade Amahoro
Ubwo bahagurukaga kuri Stade Amahoro

Abakinnyi bagera kuri 52 barimo 13 batarengeje imyaka 18, abakobwa 7, ndetse n’abakuru 32, maze Gasore Hategeka akoresheje 3h20’47", aba ari we wegukana umwanya wa mbere, mu gihe Ingabire Beata mu bakobwa nawe yaje ku mwanya wa mbere

Uko bakurikiranye:

Abakuru:

Gasore Hategeka 3h 20’47”
Biziyaremye Joseph 3h 21’08”
Uwizeye Jean Claude 3h 21’08”
Nsengimana Jean Bosco 3h 21’08”
Nduwayo Eric 3h 21’08”

Umuyobozi mukuru wa Skol itera inkunga iri siganwa nawe yitabiriye
Umuyobozi mukuru wa Skol itera inkunga iri siganwa nawe yitabiriye

Abakobwa:

Ingabire Beatha wabaye uwa mbere mu bakobwa
Ingabire Beatha wabaye uwa mbere mu bakobwa

Ingabire Beatha 2h 22’ 18”
Nirere Xaverine 2h26’02”
Manizabayo Magnifique 2h 27’ 20”
Uwamarayika Beatha 2h 31’ 56”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka