Bwa kabiri, Hadi Janvier yegukanye Race for culture

Mu isiganwa ry’amagare ryitiriwe umuco “Race for culture” ryavuye Nyamagabe ryerekeza I Nyanza, Hadi Janvier wari waryegukanye umwaka ushize yongeye kuryegukana

Mu irushanwa ry’amagare ngarukamwaka rizwi nka Rwanda Cycling cup 2016, kuri uyu wa Gatandatu hakinwaga agace kitiriwe umuco, aho abakinnyi bahagurutse mu mujyi wa Nyamagabe ku I Saa tatu za mu gitondo berekeza mu karere ka Nyanza, Hadi Janvier ukina mu ikipe ya Bike Aid ni we watanze abandi kuhasesekara mbere akoresheje amasaha 3, iminota, 26, amasegonda 17.

Hadi Janvier ahabwa igihembo na Skol nyuma yo kwegukana irushanwa
Hadi Janvier ahabwa igihembo na Skol nyuma yo kwegukana irushanwa

Saa tatu za mu gitondo zibura iminota icumi habanje guhaguruka igice cyari kigizwe n’abakobwa bo mu Rwanda bahatanaga n’abandi baturutse mu gihugu cya Ethiopia ndetse na Eritrea, maze nyuma yabo hahaguruka abahungu bose bari abanyarwanda.

Umukobwa ukomoka muri Ethiopia ni we wasize abandi bakobwa
Umukobwa ukomoka muri Ethiopia ni we wasize abandi bakobwa

Mu bahungu, isiganwa rigitangira Hadi Janvier yatangiye ava mu gikundi, maze akurikirwa na Rene Ukiniwabo bakomeje kuyoborana abandi ndetse baza no gusiga abandi hafi mbere y’uko bagera I Huye.

Batangiye gusatira umujyi wa Huye, abakinnyi babiri bakina ya Benediction club y’I Rubavu baje gushyikira Ukiniwabo na Hadi Janvier bari babanje gusiga abandi, ndetse baza no kubacaho binatuma uwitwa Ruberwa Jean ari we ufata igihembo cyari cyatanzwe na Horizon Express, aho bahataniraga kugera bwa mbere kuri Gare ya Huye.

Bakimara kurenga Huye na Rwabuye, Hadi Janvier yaje kongera gusiga abandi, ndetse ashyiramo intera y’umunota umwe, aza no gutanga abandi kugera ahitwa ISAR Songa, bituma nawe ahita yegukana igihembo cyari cyashyizweho na Kigali Today.

Bageze mu mujyi wa Nyanza
Bageze mu mujyi wa Nyanza

Hadi Janvier yakomeje kuyobora isiganwa kugera mu mujyi wa Nyanza, aza ndetse no kuzenguruka umujyi wa Nyanza inshuro 14 akiri imbere, birangira ari nawe wegukanye iri siganwa yari yanegukanye umwaka ushize ubwo ryavaga Kitabi kuri Pariki ya Nyungwe rigasorezwa I Nyanza umwaka ushize wa 2015.

Hadi Janvier yaje gusoza isiganwa yanikiye abandi

Mu bakobwa, abakomoka muri Ethiopia na Eritrea ni bo bonyine babashije kurangiza iri siganwa ku buryo bwemewe n’amategeko, aho Yohana Dawit Mengis ukomoko muri Ethiopia ari we waje ku mwanya wa mbere akoresheje amasaha 2, iminota 24 n’amasegonda 13.

Uko bakurikiranye muri rusange/Abahungu

1. Hadi Janvier (3h26’17")
2. Hategeka Gasore ((3h26’53")
3. Biziyaremye Joseph (3h28’21")
4. Ruhumuriza Abraham (3h28’21")
5. Twizerane Mathieu (3h28’21")
6. Ukiniwabo Réné (3h28’23")
7. Byukusenge Nathan (3h28’23")
8. Mpiriwenimana Papi ((3h28’27")
9. Biganza Radjab (3h28’29")
10. Hakiruwizeye Samuel (3h28’32")

Abakobwa

1 Yohana Dawit (2h24’13")
2. Tigisti Gebrehiwit (2h25’08")
3. Gebru Eyerusalem (2h27’51")
4. Debesay Abraham (2h31’04")
5. Gebrehiwet Baire Wogahta (2h33’35")

Andi mafoto

Habanje guhaguruka abakobwa
Habanje guhaguruka abakobwa
Ikipe ya Les Amis Sportifs y'i Rwamagana
Ikipe ya Les Amis Sportifs y’i Rwamagana
Benediction Club y'i Rubavu mu mwambaro mushya
Benediction Club y’i Rubavu mu mwambaro mushya
Ikipe ya Eritrea y'abakobwa
Ikipe ya Eritrea y’abakobwa
Nirere Xaverine, mushiki wa Valens Ndayisenga, igare na we yatangiye kurinyonga
Nirere Xaverine, mushiki wa Valens Ndayisenga, igare na we yatangiye kurinyonga
Rugamba Janvier ukina muri Les Amis Sportifs y'i Rwamagana ni we wabaye uwa mbere mu batarengeje imyaka 18
Rugamba Janvier ukina muri Les Amis Sportifs y’i Rwamagana ni we wabaye uwa mbere mu batarengeje imyaka 18
Hadi Janvier wazengurutse uduce twose ari uwa mbere
Hadi Janvier wazengurutse uduce twose ari uwa mbere
Bageze mu mujyi wa Nyanza
Bageze mu mujyi wa Nyanza
Abakinnyi ba Ethiopia na Erithrea mu bakobwa bakomeje kuyobora isiganwa bonyine
Abakinnyi ba Ethiopia na Erithrea mu bakobwa bakomeje kuyobora isiganwa bonyine
Ingabire Beatha ni we munyarwandakazi wenyine wagerageke gusoza isiganwa n'ubwo ibihe byari byamufashe, bigatuma afatwa nk'utarirangije
Ingabire Beatha ni we munyarwandakazi wenyine wagerageke gusoza isiganwa n’ubwo ibihe byari byamufashe, bigatuma afatwa nk’utarirangije
Barenze mu Rwabuye, aha hazwi ku izina ryo "Ku mukobwa mwiza"
Barenze mu Rwabuye, aha hazwi ku izina ryo "Ku mukobwa mwiza"
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka