Uwizeyimana yagukanye umwanya wa mbere mu gace ka kane ka ‘La Tropicale Amissa Bongo’

Umunyarwanda Uwizeyimana Bonaventure yegukanye umwanya wa mbere mu gace ( etape) ka gatanu k’isiganwa ry’amagare rizenguruka igihugu cya Gabon rizwi ku izina rya ‘La Tropicale Amissa Bongo’ ku wa gatanu tariki 17/1/2014.

Ubwo basiganwaga intera ya kilometer 147 bava ahitwa Lambaréné bajya i Kango, Uwizeyimana yigaragaje cyane anafashwa na bagenzi be, maze arangiza urwo rugendo ariwe uri ku mwanya wa mbere, akaba yasize ku masegonda ya nyuma umunya Maroc Lahsani bari baje baringaniye.

Uwizeyimana niwe wasoje agace ka gatanu ari ku mwanya wa mbere.
Uwizeyimana niwe wasoje agace ka gatanu ari ku mwanya wa mbere.

Nyuma yo kwegukana umwanya wa mbere Uwizeyimana yavuze ko n’ubwo yari ahanganye n’abakinnyi bakomeye ku isi, ngo yakurikije amabwiriza yahawe n’umutoza.

Yagize ati “Ndanezerewe cyane kuba ndangiye icyi cyiciro ndi uwa mbere, ntabwo byari byoroshye kuko nari mpanganye n’abakinnyi bakomeye cyane.

Uyu munsi nabonye neza ko ibyo umutoza aba atubwira ari ukuri, kuko nakurikije amabwiriza ye, ntangira mpatana nirinda gucika intege kugeza hasigaye kilometero imwe, nibwo nakoresheje imbaraga zanjye zose nsoza ndi uwa mbere, ndishimye cyane.”

Bamwe mu bakinnyi b'ikipe y'u rwanda, Uwizeyimana Bonaventure, Nsengimana Jean Bosco na Hadi Janvier.
Bamwe mu bakinnyi b’ikipe y’u rwanda, Uwizeyimana Bonaventure, Nsengimana Jean Bosco na Hadi Janvier.

Ni ku nshuro ya kabiri Uwizeyimana yitwara neza muri iri siganwa kuko mu gace karyo ka gatatu, yari yagukanye umwanya wa gatatu mu banyafurika bitabiriye iryo siganwa.

Muri iryo siganwa ryatangiye muri 2006, abakinnyi b’u Rwanda barimo kuryitwaramo neza kuko umusore Ndayisenga Valens w’imyaka 19, ku wa kane yari yegukanye umwanya wa munani muri rusange, aba uwa kane mu bakinnyi b’abanyafurika ndetse n’uwa kabiri mu bakinnyi bari munsi y’imyaka 23.

Kugeza ubu umunya Espagne Sanchez Luis Leon niwe ukomeje kuza ku mwanya wa mbere ku rutonde rusange, akaba ari nawe wambaye umwambaro w’umuhondo mu gihe hasigaye ibyiciro ( etapes) bibiri ngo iryo siganwa rirangire.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka