Uwizeyimana Bonaventure yegukanye agace ka Nyamata - Rwamagana

Uwizeyimana Bonaventure ukinira ikipe ya Benediction niwe wegukanye agace ka Nyamata - Rwamagana, mu irushanwa rya Tour du Rwanda.

Uwzeyimna Bonavanture niwe wegukanye agace ka agace Nyamata - Rwamagana
Uwzeyimna Bonavanture niwe wegukanye agace ka agace Nyamata - Rwamagana

Kuri uyu wa Gatanu abakinnyi 63 nibo bahagurutse i Nyamata mu Karere ka Bugesera, nyuma y’aho abakinnyi batanu baraye bavuye mu irushanwa.

Bonaventure Uwizeyimana wegukanye agace ka Nyamata-Rwamagana
Bonaventure Uwizeyimana wegukanye agace ka Nyamata-Rwamagana

Bagihaguruka, Nikodamus ukina muri Bike Aid yahise acika abandi aragenda, yambuka ikiraro cya Nyabarongo yabasize amasegonda 16.

Bageze ku kiraro berekeza Kicukiro
Bageze ku kiraro berekeza Kicukiro

Bagitangira kuzamuka berekeza Kicukiro, abandi bakinnyi batanu bahise bamushyikira, imbere hasigara hayoboye Lagab Azedine wa Algeria, Mfitumukiza, Nicodemus, Englen, Tsegay Amanuel wa Eritrea na Ruberwa Jean.

Bageze mu gace kubatsemo inganda
Bageze mu gace kubatsemo inganda

Bageze mu gace kubatsemo inganda i Masoro, Umunyarwanda Nizeyimana Alexis ukinira Benediction yaje kuva mu irushanwa.

Abakinnyi ba Dimension data baba bayoboye igikundi
Abakinnyi ba Dimension data baba bayoboye igikundi

Abo bakinnyi batandatu bakomeje kuyobora isiganwa, barenga i Kabuga basize abandi umunota 1 n’amasegonda 10.

Bageze i Nyagasambu igikundi cyatangiye gusatira cyane ba bakinnyi bari bayoboye, bagabanya ikinyuranyo hasigaramo amasegonda 20.

Areruya Joseph aragumana umupira w’umuhondo uzwi nka ’Maillot Jaune.’

Bonaventure Uwizeyimana yishimira gutwara agace bwa mbere muri Tour du Rwanda
Bonaventure Uwizeyimana yishimira gutwara agace bwa mbere muri Tour du Rwanda

Uko bakurikiranye mu gace Nyamata-Rwamagana

1. UWIZEYIMANA Bonaventure (Benediction Club) 2:16:26
2. HAMZA Yacine Algeria + 0:04
3. AVILA Edwin Team Illuminate + 0:04
4. DEBRETSION Aron Eritrea + 0:04
5. UKINIWABO Jean Paul Rene Rwanda + 0:04
6. ARERUYA Joseph Dimension Data for Qhubeka + 0:04
7. EYOB Metkel Dimension Data for Qhubeka + 0:04
8. JEANNES Matthieu Team Haute Savoie - Auvergne Rhône Alpes + 0:04
9. MEBRAHTOM Natnael Eritrea + 0:04
10. KEEPING Stephen Lowestrates.ca + 0:04

Dimension Data kugeza ubu niyo kipe iri imbere y'izindi ku rutonde rusange
Dimension Data kugeza ubu niyo kipe iri imbere y’izindi ku rutonde rusange

Urutonde rusang nyuma y’umunsi wa gatandatu

1. Areruya Joseph (Dimension Data) 15h24’31”
2. Eyob Metkel (Dimension Data) + 38’’
3. Kangangi Suleiman (Bike Aid) +1’16’’
4. Pellaud Simon (Team Illuminate) + 1’33’’
5. Nsengimana Jean Bosco (Rwanda Equipe Nationale) + 2’00’’
6. Byukusenge Patrick (Rwanda Equipe Nationale) + 2’44’’
7. Ndayisenga Valens (Tirol Cycling Team) +2’54’’
8. Okubemariam Tesfom (National Team Eritrea) + 3’02’’
9. Munyaneza Didier (Benediction Club) + 3’03’’
10. Jeannes Mathieu (Haute Savoie) + 3’06’’

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka