Uwizeye Jean Claude yegukanye irushanwa rya kabiri rya Rwanda Cycling Cup 2017

Uwizeye Jean Claude yegukanye irushanwa rya kabiri ry’amagare rya Rwanda Cycling Cup 2017 nyuma yo gusiga bagenzi be akoresheje amasaha atatu n’iminota 41.

Uwizeye Jean Claude yegukanye irushanwa rya kabiri ry'amagare rya Rwanda Cycling Cup 2017
Uwizeye Jean Claude yegukanye irushanwa rya kabiri ry’amagare rya Rwanda Cycling Cup 2017

Yatsinze iryo rushanwa ryabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 6 Gicurasi 2017.

Iri rushanwa ryatangiriye mu mujyi wa Kigali kuri Stade Amahoro aho risorezwa mu Karere ka Nyagatare.

Abasiganwa bakaba bakoresheje ibirometero 152 mu bakuru na 88 mu bakobwa n’ingimbi. Uwizeye Jean Claude ukinira “Les Amis Sportifs”mu bakuze niwe waryegukanye.

Mu batarengeje imyaka 23 uwasize abandi ni Munyaneza Didier niwe wabaye uwa mbere aho mu birometero 152 we yakoresheje amasaha 4 n’iminota 17.

Mu bakobwa no mu bakiri bato b’abahungu bo bahagurukiye mu karere ka Kayonza berekeza i Nyagatare, Girubuntu Jeanne D’arc yongeye gusiga abakobwa bagenzi be akoresheje amasaha 2 n’iminota 42 naho Mbarushimana Jimmy yanikira abahungu akoresheje amasaha abiri n’iminota 17.

Abasiganwa bakuru bahagurukiye Kigali berekeza Nyagatare naho abakobwa n'abahungu b'ingimbi bahagurukira i Kayonza
Abasiganwa bakuru bahagurukiye Kigali berekeza Nyagatare naho abakobwa n’abahungu b’ingimbi bahagurukira i Kayonza
Ubwo bageraga i Nyagatare
Ubwo bageraga i Nyagatare

Urutonde rw’amakipe yitabiriye irushanwa

Fly Cycling Club

Cycling Club for all

Muhazi Cycling Generation

Cine Elmay

Les Amis Sportifs

Benediction Club

Rwandan Eagles Cycling Team

Karongi Vision Sports Center

Dore Gahunda ya Rwanda Cycling Cup iteye muri 2017:

1. Taliki 01/04/2017: MEMORIAL LAMBERT BYEMAYIRE (Kigali- HUYE + Kuzenguruka)

2. Taliki ya 06/05/2017: FARMERS’ CIRCUIT (KIGALI - NYAGATARE)

3. Taliki 20/05/2017: RACE TO REMEMBER (RUHANGO KARONGI + Kuzenguruka)

4. Taliki 24/06/2017 Shampiona y’igihugu (Gusiganwa umuntu ku giti cye rizabera i NYAMATA)

5. Taliki 24/06/2017: Shampiona y’igihugu (MUHANGA - KIGALI + Kuzenguruka)

6. Taliki 22/07/2017: RACE FOR CULTURE (NYAMAGABE - NYANZA + Kuzenguruka)

7. Taliki 19/08/2017: CENTRAL RACE (NYAMATA - MUHANGA)

8. Taliki 23/09/2017: MUHAZI CHALLENGE (KIGALI-RWAMAGANA +Kuzenguruka)

9. Taliki 21/10/2017: Irushanwa ritegura Tour du Rwanda (NYANZA - RUBAVU)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Igikombe cyuyumwaka ni icya amiss siportful yi Rwamagana murakoze

Ntakirutimana Samuel yanditse ku itariki ya: 7-05-2017  →  Musubize

turashi mira uwomusorewegukanye irushanwa

theophile cizungu yanditse ku itariki ya: 6-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka