Iri siganwa ryari ryitabiriwe n’abakinnyi 74 bari mu byiciro bitatu , mu kiciro cy’Abagore bagombaga guhagurukira I Kibirizi bagasoreza I Ndora ahubatse Gymnase ya Gisagara , mu gihe mu bagabo mu ngimbi bahagurukiye mu Rwabuye basoreza ahubatse Gymanase ya Gisagara.
Ikiciro cy’abagabo bakuru nibo byari biteganijwe ko bakora ibirometero byinshi , bakoze ibirometero mirongo inani.
Ubundi umukino w’amagare urangwa no gukorera hamwe kugirango byorohereze abakinnyi kwizigamira ingufu no kugenda biga uburyo baza gutsinda , kuri aba bakinnyi bakinaga batari mu makipe buri wese yakinaga yirwanaho.
Ibi byatumaga bakoresha ingufu nyinshi, bamwe bamwe bakananirwa vuba bakava mu isiganwa batarangije.
kuva Kibirizi, Kibangu ,Gishubi , Mugombwa na Muganza mu bagabo bakuru Manirakiza Eric niwe wazaga imbere ndetse bamwe bari banatangiye ku muha amahirwe kuko ariwe wayoboye isiganwa igihe kirekire.
Barenze mu murenge wa Muganza binjiye mu murenge wa Ndora ariko yatakaje umwanya wambere ufatwa n’Uwihoreye Bosco wayoboye habura ibirometero makumyabiri na bitanu (25km) ngo basoze, arinda anasoza ntawe umunyuzeho akoresheje 3h 34’16’’ ku ntera ya kirometero mirongo inani.
Mu gihe abandi bageraga ahazamuka bakava ku igare bakarisunika Uwihoreye Bosco wageze kuri Gymnase ya Gisagara yanikiye abandi we ntiyigeze ava ku igare.
Uwihoreye Bosco watsinze amaze imyaka cumi n’ibiri akora umwuga wo gutwara abantu ku igare mu karere ka Gisagara yatangarije Kigali today ko yahoze yifuza kuba umukinnyi mu makipe akomeye na team Rwanda ariko kubera kumenyekana akuze ngo byamubereye inzitizi.
Uyu mugabo ufite imyaka mirongo itatu n’itandatu, umugore n’abana batatu avuga ko yifuza gushyirwa byibuze muri imwe mu makipe akina umukino w’amagare mu Rwanda byibuze akaba yafasha abakiri bato bakina umukino w’amagare mu gihe cy’imyitozo.
Ferwacy n’Ikipe ya Huye Cycling club for All, bategura iri siganwa ku bufatanye n’akarere ka Gisagara murwego rwo gushaka impano nshya bo bavuga ko imyaka yarenze bazafata abakiri bato bitwaye neza bagakomeza kubakurikirana.
Mu byaranze isiganwa rya none mu ngimbi batatu basize abandi uhereye ku mwanya wa munani ho igihe kingana n’isaha yose. Mu gihe mu bakobwa uwasize abandi ariwe Mutuyimana Denise yasize umukurikiye iminota hafi ibiri.
Mbere yo gutanga ibihemba hafashwe umunota wo kwibuka Nyakwigendera Lambert Byemayire wahoze ari visi perezida wa Ferwacy na perezida w’ikipe ya Huye Cycling for all (CCA).
Mu bihembo byahawe abitwaye neza, abambere mu ngimbi, abagore n’abagabo bakuru, bahembwe ibihumbi mirongo itanu buri muntu n’igare rya Pneu – Ballon
Abakiri bato muri buri byiciro kuva ku wambere kugeza kuri batanu bambere bazashakirwa amakipe na Ferwacy ifatanije n’ikipe ya CCA ya Huye
Uko bagiye bakurikirana
Abagabo
1. Uwihoreye Bosco 3h 34’16’’
2. Manirakiza Eric 3h 42’02’’
3.Nzamwita Minani 3h 51’24’’
Abagore
1. Mutuyimana Jeanette 1h 40’ 45’’
2. Imanishimwe Dorcas 1 h 42’ 12’’
3. Tuyishimire Claudine 1h 47’ 25’’
Ingimbi
1.Nsabimana Machine 2h 07’ 36’’
2 .Kayumba Jerome 2h 09’ 12’’
3.Niyonagira Jeremie 2h 14’ 42’’
Mu mwaka ushize Ahorukomeye Jean Pierre ni we wari wegukanye iri siganwa, mu gihe mu bakobwa ho ryari ryegukanwe na Uwayezu Therese, Isiganwa rizenguruka Gisagara ni umwihariko kuko abaryitabira bifashisha amagare asanzwe azwi nka (pneu- Ballons)
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyiza pe ahubwo naha Ingoma turarikeneye
nibyo ababishizwe nibashyiremo ingufu nyishi aba Abana bagaragaje impano babashyire mu Team babakoreshe imyitozo bazavamo abakinnyi bejo hazaza. Urugero nk Machine wasize izindi Ngimbi
UWOMUGORE.AHANTWEBYINTANGARUGERO