Umunyarwanda Munyaneza Didier agiye kwerekeza mu ikipe yo muri Autriche

Munyaneza Didier wakiniraga ikipe ya Benediction Club y’i Rubavu arerekeza mu ikipe ya Tirol yo muri Autriche kuri uyu wa mbere

Nyuma y’iminsi yitwara neza mu marushanwa yo mu Rwanda, aho aheruka no kwegukana Shampiona y’igihugu y’umukino w’amagare, Munyaneza Didier yamaze kubona ikipe yabigize umwuga mu mukino w’amagare.

Munyaneza Didier uheruka kwegukana Shampiona y'igihugu
Munyaneza Didier uheruka kwegukana Shampiona y’igihugu

Iyi kipe ya Tirol Cycling Team yo muri Autriche, si ubwa mbere ikinnyemo umunyarwanda. kuko n’umwaka ushize umunyarwanda Valens Ndayisenga, aza kuyivamo nyuma y’aho iyi kipe yari yafashe gahunda yo gukinisha abakinnyi bakiri bato, by’umwihariko abatarengeje imyaka 23

Munyaneza Didier w'imyaka 21, ari mu bamaze iminsi bitwara neza no mu marushanwa mpuzamahanga
Munyaneza Didier w’imyaka 21, ari mu bamaze iminsi bitwara neza no mu marushanwa mpuzamahanga

Munyaneza Didier uza kwerekeza muri iyi kipe, siwe wenyine iyi kipe yashimye, kuko na Ukiniwabo Rene Jean Paul ukinira kipe ya Les amis Sportifs y’i Rwamagana, nawe azamukurikira mu minsi mike iri imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uyu musore nagende yemeze n’abanyamahanga abereke ko n’abanyarwanda dushoboye

abraham yanditse ku itariki ya: 3-07-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka