U Rwanda rugiye gusiganwa muri “Tour of Eritrea”

Kuri uyu wa gatanu tariki 25/05/2012 saa munani z’ijoro, ikipe y’u Rwanda y’umukino w’amagera irahaguruka i Kigali yerekeza i Asmara muri Erirea aho igiye kwitabira isiganwa ry’amagare ryo kuzenguruka icyo gihugu ‘Tour of Eritea’ rizatangira tariki 30/5/2012.

Ikipe y’u Rwanda yeherukaga kwegukana umwanya wa karindwi mu isiganwa ryo kuzenguruka igihugu cya Gabon ‘Tropical Amissa Bongo”, igiye hakiri kare kugira ngo imenyere ikirere ndetse inakorere imyitozo muri icyo gihugu kizwiho abakinnyi bakomeye mu mukino w’amagare.

Ikipe yerekeza muri Eritrea igizwe na Byukusenge Nathan, Ruhumuriza Abraham, Rudahunga Emmanuel, Hadi Janvier, Habiyambere Nicodem na Biziyaremye Joseph bakaba bajyana n’umutoza wabo Jonathan Boyer, Obed Ruvogera ushizwe kurambura imitsi y’abakinnyi hamwe n’uwitwa Maxime ushizwe gukanika amagare; nk’uko tubikesha ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY).

Tour of Eritrea ni rimwe mu marushanwa akomeye ku mugabane wa Afurika, rikaba rinamaze igihe kirekire rikinwa kuko ryatangiye mu mwaka wa 1946.

Muri iri siganwa rizasozwa tariki 03/06/2012, Abanya-Eritrea ni bamwe mu bakinnyi bahabwa amahirwe yo kuzaryegukana kuko basanzwe banitwara neza mu marushanwa atandukanye abera hirya no hino ku isi.

Daniel Teklehaimanot ni umwe mu bakinnyi bakomeye cyane Eritrea igenderaho, kuko yabaye uwa mbere muri Tour du Rwanda yabaye muri 2010, akaba kandi icyo gihe yaranabaye uwa mbere mu isiganwa nyafurika ryabereye mu Rwanda.

Iri ni irushanwa mpuzamahanga rya gatatu u Rwanda rugiye kwitabira uyu mwaka nyuma ya Tour of Morocco na La Tropicale Amissa Bongo.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka