‘Tropical Amissa Bongo’ yarangiye Byukusenge ari ku mwanya wa 29

Nathan Byukusenge ni we Munyarwanda warangije isiganwa ry’amagare Tropical Amissa Bongo’ ari ku mwanya wa bagufi, akaba yararangije ari ku mwanya wa 29 ku rutonde rusange ubwo ryasozwaga tariki 20/01/2013.

Nubwo igice cya karindwi ari nacyo cya nyuma cy’iryo siganwa cyegukanywe n’umubiligi Dockx Gért ukinira Lotto Belisol, ariko umufaransa Gene Yohann ukinira ikipe yitwa Team Europcar, ni we waje ku mwanya wa mbere ku rutonde rusange ahita yegukana igihembo cy’umukinnyi wegukanye isiganwa rya 2013.

Uretse Byukusenge waje ku mwanya wa 29 ku rutonde rusange, Rukundo Hassan yabaye uwa 38, aza ku mwanya wa 16 mu batarengeje imyaka 23, Karegeya Jeremie yabaye uwa 68, Uwizeyimana Bonaventure aba uwa 70 nhoa Nsengiyumva Jean Bosco aza ku mwanya wa 78.

Nyuma yo gukora impanuka ubwo iryo siganwa ryatangiraga nyuma yabwo akaza gukinana ibibazo, Ndayisenga Valens yaje gusezera mu isiganwa atarangije, akaba ataritabiriye ibyiciro bitatu bya nyuma.

Iri siganwa riri ku mwanya wa mbere muri Afurika, ryagaragayemo gutungurwa kuri bamwe mu bakinnyi bakomeye nk’Umufaransa Rolland Pierre warangije ku mwanya wa 32, Umufaransa Charteau Anthony waherukaha kuryegukana inshuro eshatu yikurikiranya, ubu akaba yaratwaye umwanya wa 44, naho umunya Afurika y’Epfo Janse Van Rensburg uzwi cyane muri uyu mukino akaba yararangije ari ku mwanya wa 54.

Ku rutonde rusange rw’uko amakipe akurikirana, ikipe yabaye iya mbere ni Lotto Belisol yo mu Bubiligi, naho ikipe y’u Rwanda yari igizwe n’abakinnyi bakiri batoya ugereranyije n’andi makipe, itwara umwanya wa 13 mu makipe 15 yitabiriye iryo siganwa.

Iri siganwa rizenguruka Gabon, uyu mwaka ryananyuze mu gice cya Cameroun. Ryakinwaga ku nshuro ya munani, rikaba ryari rigabanyijemo ibice birindwi byose hamwe bireshya na Kilometero 939.6.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka