Tour of Rwanda: Ikipe ya Kalisimbi iracyari imbere

Amarushanwa yo gusiganwa ku magare Tour du Rwanda 2011 ejo yari ageze ku munsi wa gatanu. Umubirigi Smet Guy wo mu ikipe yitwa FRANDERS AVIA niwe wanikiye abandi akurikirwa n’Umunyarwanda Ruvogera Obedi ariko ariko umunyamerika Rosskopf Joseph niwe ukiri ku mwanya wa mbere muri rusange.

Abanyarwanda bakomeje kwitwara neza harimo Adrien Niyonshuti uri ku mwanya wa 7 ni nawe ufite umupira w’umweru urimo utudomo tw’umutuku uhabwa umukinnyi witwaye neza ahazamuka ndetse na Nathan Byukusenge uri ku mwanya wa 4 akaba afite umupira w’ubururu uhabwa umukinnyi w’umunyarwanda witwaye neza mu gihe ikipe ya Karisimbi ariyo iri imbere y’izindi.

Undi munyarwanda wari utegerejwe na benshi mu majyepho ni Abraham Ruhumuriza. Uyu mugabo ukomoka i Huye akaba yaranakunze kwitwara neza muri iki cyiciro ariko uyu munsi ntibyamuhiriye kuko yasesekaye mu mujy i Huye ari ku mwanya wa 16.

Umuyobozi wa FERWACY, Aimable Bayingana, aratangaza ko kugeza ubu amarushanwa agenda neza. Yagize ati “abasore bacu bari kwitwara neza kuko kugeza ubu ikipe ya Karisimbi niyo iri imbere. Ikindi nababwira nuko na Adrien nubwo yagize kiriya kibazo(impanuka yakoreye i Rubavu ) ariko aracyari kwitwara neza”.

Icyiciro Muhanga – Huye ni ubwa mbere cyari gikinwe muri Tour of Rwanda, ubundi abasiganwa bavaga i Kigali berekeza i Huye cyagwa bakava i Karongi berekeza i Huye. Icyi cyiciro abasiganwa bagenze ahantu hareshya n’ibirometero 72.4.

Saa tanu z’amanywa nibwo abasiganwa bahagurutse mu mujyi wa Muhanga berekeza mu mujyi wa Huye aho bari bategerejwe n’abaturage benshi.

Igice cya gatandatu cyakinwe kuri uyu wa gatanu, abasiganwa berejeje i Karongi. Ku wa gatandatu ari na wo munsi wa nyuma waryo, bazahaguruka i Karongo bagaruka i Kigali bakazasoreza kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Uko abakinnyi bakurikirana kugeza ubu:

1.ROSSKOPF Joseph (Type 1 SANOFI)
2.REIJNEN Kiel (Type 1 SANOFI)
3.GIRDLESTONE Dylan (MTN QHUBEKA)
4.BYUKUSENGE Nathan (Karisimbi )
5.HATEGEKA Gasore (Karisimbi )
6.RUHUMURIZA Abraham (Karisimbi )
7.NIYONSHUTI Adrien (MTN QHUBEKA)
8.HABIYAMBERE Nicodem (Karisimbi )’
9.CHENEVIER Aléxis (RHONE ALPES)
10.KOGO Benjamin (Kenya)
11.RUDAHUNGA Emmanuel (Karisimbi )

Jacques Furaha na Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka