Tour du Rwanda: Pelletier yasize abandi mu gusiganwa kilometero 3,5

Umunya-Canada, Pelletier Roy Remi, yegukanye umwanya wa mbere mu gusiganwa ku giti cye intera ngufi ‘prologue’ ya kilometero 3,5 mu irushanwa rya tour du Rwanda ryatangiye tariki 18/11/2012. Umunyarwanda Adiren Niyonshuti yaje ku mwanya wa gatatu.

Minisitiri w’intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, ni we watangije ku mugaragaro iryo siganwa rizamara iminsi umunani, rikaba ryitabiriwe n’abakinnyi 66 baturutsemu makipe 12 yo mu bihugu 10.

Mu gace ka mbere, abasiganwa bahagurukiye kuri stade Amahoro, banyura kuri KIE, Kimironko, FERWAFA bakagaruka kuri stade Amahoro. Pelletier Roy Remi yahakoresheje iminota 4 amasegonda 3 n’ibice 25, akaba yakurikiwe na mugenzi we Langlois Bruno bakinana mu ikipe ya Quebecor Garneau we akaba yakoresheje iminota 4 amasegonda 8 n’ibice 82.

Niyonshuti Adrien yaje ku mwanya wa gatatu akoresheje iminota 4 amasegonda 9 n’ibice 26; uwamuje imbere yamurushije isegonda rimwe gusa.

Nyuma yo kwegukana umwanya wa mbere, Pelletier Roy Remi ukinnye bwa mbere ‘Tour du Rwanda’ yavuze ko yizeye ko we na bagenzi be bazitwara neza no muasiganwa yo mu ntara, bakazavamo uzegukana isiganwa ryose, gusa avuga ko imisozi yo mu Rwanda ishobora kuzabagora.

Minisitiri w'Intebe yambika Pelletier Roy Remi umwenda uhabwa umukinnyi witwaye neza.
Minisitiri w’Intebe yambika Pelletier Roy Remi umwenda uhabwa umukinnyi witwaye neza.

Pelletier Roy Remi yahawe igihembo cy’umukinnyi wegukanye umwanya wa mbere kingana n’amadolari 300, ahita anambikwa umwambaro w’umuhondo ugaragaza umukinnyi uba ari imbere mu isiganwa ry’amagare, ndetse yambikwa n’undi mwambaro uhabwa umukinnyi witwaye neza akiri mutoya.

Adrien Niyonshuti nawe yegukanye imyambaro ibiri, harimo uw’Umunyafurika witwaye neza kurusha abandi, ndetse n’Umunyarwanda waje ku mwanya wa mbere muri iryo siganwa.

Abandi bakinnyi b’Abanyarwanda ntabwo bitwaye neza mu gusiganwa iyo ntera ngufi (prologue) kuko nka Hadi Janvier yaje ku mwanya wa 21, Rudahunga Emmanuel ku mwanya wa 30, Habiyambere Nicodem ku mwanya wa 39, Hategeka Gasore ku mwanya wa 46, naho Nathan Byukusenge na Abraham Ruhumuriza baza ku myanya ya 56 na 57.

Isiganwa ryo kuzenguruka u Rwanda nyirizina ryatangiye kuri uyu wa mbere tariki 19/11/2012, aho abasiganwa berekeje i Nyagatare, urugendo rungana na kilometero 149,7.

Abasiganwa nibagerayo, baragaruka mu modoka badasiganwa, bakaza kuba bitegura agace (etape) ka kabiri aho ku wa kabiri tariki 21 abasigana bazava i Kigali berekeza i Muhanga, ku gicamunsi bakazahava barekeza i Huye mu gace ka gatatu k’isiganwa.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka