Tour du Rwanda ntizongera kuba mu Gushyingo

Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) ritangaza ko imyiteguro ya Tour du Rwanda 2017 yarangiye kuburyo ngo biteze isiganwa ry’amagare ryiza.

Tour du Rwanda ya 2017 izatwara miliyoni 500RWf
Tour du Rwanda ya 2017 izatwara miliyoni 500RWf

Byatangajwe ubwo iryo shyirahamwe hamwe n’abategura Tour du Rwanda bagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki ya 09 Ugushyingo 2017.

Icyo kiganiro cyabanjirijwe n’amahugurwa yahawe abanyamakuru ku mukino w’amagare yatanzwe n’umunyamakuru Philippe Legars ukorera ikinyamakuru cya l’Equipe, umaze imyaka irenga 25 akora inkuru z’umukino w’amagare.

Amakipe 16 niyo biteganijwe ko azitabira Tour du Rwanda ya 2017. Ikipe yari kuzitabira itarabonetse ni “Interpro Cycling Team” yakoze impanuka mu minsi ishize.

Mu isiganwa ry’amagare ryo muri 2017 hazagaragaramo impinduka mu bihembo bizatangwa kuko hatazatangwa igihembo cy’umukinnyi ukiri muto kuri buri gace.

Abashinzwe gutegura irushanwa bavuze ko basanze ari ngombwa ko bajya batanga igihembo cy’uwahatanye kurusha abandi kuri buri gace cyitwa “prix de la Combativité” kuko no mu masiganwa akomeye nka tour de France iki gihembo kibamo.

FERWACY mu kiganiro n'abanyamakuru
FERWACY mu kiganiro n’abanyamakuru

FERWACY ivuga ko biteze ko umunyarwanda ariwe uzegukana Tour du Rwanda 2017. Ihamya ko bakurikije aho Tour du Rwanda igeze, yagize uruhare mu guteza imbere imibereho y’abayikina; nkuko Aimable Bayingana uyobora iryo shyirahamwe abitangaza.

Agira ati “Ubu twakwishimira ko Tour du Rwanda mu gihe gishize ibaye mpuzamahanga yagize uruhare mu guhindura imibereho y’abakinnyi kuko batsindira ibihembo iyo bakinnye.”

Akomeza agira ati “Abadatsinze nabo inshuro yegukanwaga n’umunyarwanda bahabwaga agashimwe, simbizi neza ariko kari hagati ya miliyoni 2 na 3RWf.”

Akomeza avuga ko abandi bagiye bamenyekana ku rwego mpuzamahanga bakabona amakipe meza.

FERWACY ivuga ko kandi Tour du Rwanda ya 2017 ari yo ya nyuma ibaye mu kwezi kwa cumi na kumwe. Iyo mu mwaka wa 2018 izatangira mu kwezi kwa munani.

Tour du Rwanda yo muri 2019 izaba iri ku kiciro cya mbere muri Africa ku rwego rumwe na Tropicale Amissa Bongo izatangira mu kwezi kwa kane.

Muri rusange isiganwa ry’amagare ryo muri 2017 rizatwara miliyoni 500RWf, ugereranyije na miliyoni 460RWf zari zakoreshejwe muri 2016.

Abanyamakuru batandukanye bari bitabiriye icyo kiganiro
Abanyamakuru batandukanye bari bitabiriye icyo kiganiro

Ibi bivuga ko abaterankunga biyongereye barimo MINISPOC izajya yambika umupira w’umuhondo, SKOL ihemba uwegukanye buri gace, COGEBANK ihemba uwitwaye neza ahazamuka, RDB ihemba umunyarwanda witwaye neza, na Rwanda Tea izahemba uwagaragaje guhatana kurusha abandi.

Dore inzira izakoreshwa muri Tour du Rwanda 2017:

Tariki 12/11/2017: Prologue i Kigali (Gusiganwa n’igihe umuntu ku giti cye)

Agace ka 1:Tariki 13/11/2017: Kigali-Huye (120,3kms) bahagurukiye Kacyiru.

Agace ka 2: Tariki 14/11/2017: Nyanza-Rubavu (180kms)

Agace ka 3: Tariki 15/11/2017: Rubavu Musanze (Kubanza kuzenguruka umujyi wa Rubavu) (95kms)

Agace ka 4:Tariki 16/11/2017: Musanze Nyamata (121kms)

Agace ka 5:Tariki 17/11/2017: Nyamata-Rwamagana+Kuzenguruka umujyi wa Rwamagana (93.1kms)

Agace ka 6:Tariki 18/11/2017: Kayonza-Kigali (Bazasoreza Stade ya Kigali unyuze kwa Mutwe) (86.3kms)

Agace ka 7: Tariki 19/11/2017: Kigali-Kigali (120kms)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka