Tour du Rwanda: Nta Munyarwanda waje mu myanya 10 ya mbere muri etape ebyiri za mbere

Mu isiganwa ryo kuzenguruka u Rwanda ku magare (Tour of Rwanda) ryabaye kuri uyu wa kabiri tariki 20/11/2012, kuva i Kigali kugera mu karere ka Muhanga, nta mu nyarwanda waje mu myanya 10 ya mbere.

Iri siganwa ryatangiye abasiganwa ku magare bahagurutse mu mujyi wa Kigali ku isaha ya saa tatu z’igitondo berekeza mu mujyi wa Muhanga. Umunyarwanda waje hafi ni Habiyambere Niccodem waje ku mwanya wa 15.

Icumi ba mbere bose ni abanyamahanga.
Icumi ba mbere bose ni abanyamahanga.

Adrien Niyonshuti wari witezwe n’abatari bake ko akora ibitangaza muri iri siganwa cyane ko yari afite igare rishya kandi rigezweho, yaje ku mwanya wa 31.

Uwabaye uwa mbere kugera mu karere ka Muhanga akaba ari Unya-Eritereya witwa Maron Amanuel ukina mu ikipe yitwa UCU Continental Center.

Mu karere ka Muhanga hari abafana benshi cyane bakikije umuhanda baje kureba iri siganwa cyane ko banahagaze muri aka karere bakahagaragariza abamaze kwitwara neza kuri icyi cyiciiro cya kabiri Kigali-Muhanga.

Muri etape ya kabiri (Kigali-Muhanga), Umunyarwanda Adrien Niyonshuti yaje ku mwanya wa 18.
Muri etape ya kabiri (Kigali-Muhanga), Umunyarwanda Adrien Niyonshuti yaje ku mwanya wa 18.

Iri siganwa ryavuye i Muhanga ku isaha ya saa munani n’igice berekeza mu karere ka Huye ku cyiciro cya kabiri, aho bakoze ibirometero 72,4.

Icyiciro cya mbere cyaratangiriye i Kigali ku wa mbere tariki 19, aho bahagurutse i Kigali berekeza i Nyagatare aho bakoze ibirometero 149,7. Aha umunyarwanda waje mu nyanya ya mbere ni Habiyambere Niccodem waje ku mwanya wa 14 naho Adrien Niyonshuti aza ku mwanya wa 18.

Abatuye umujyi wa Muhanga bari baje kureba amagare ari benshi.
Abatuye umujyi wa Muhanga bari baje kureba amagare ari benshi.

Iri siganwa ryatangijwe ku mugaragaro ku cyumweru tariki 18/11/2012, aho abasiganwa bazengurutse Sitade Amahoro. Aha Adrien yabashije kuza ku mwanya wa gatatu.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka