Tour du Rwanda: Kigali-Rubavu, ikipe y’u Rwanda yabaye iya mbere

Mu gice cya gatatu cy’isiganwa ryo kuzenguruka u Rwanda ku magare, ikipe y’u Rwanda yitwa Karisimbi ni yo yabaye iya mbere.

Kwitwara neza kw’ikipe ya Karisimbi byaturutse ku bakinnyi bakoresheje imbaraga nyinshi nka Gasore Hategeka waje ku mwanya wa kabiri na Ruhumuriza Abraham waje ku mwanya wa gatatu. Mu kiciro cyabanje Ruhumuriza yari yaje ku mwanya wa 32.

Ku mukinnyi ku giti cye, Umunyamerika Joseph Rosskopf ukinira Team Type 1 ni we waje ku mwanya wa mbere; yawusimbuyeho mugenzi we Kiel Reijnen waje ku mwanya wa kane.

Muri rusange kugeza ubu Tour of Rwanda 2011 iyobowe n’Umunyamerika Rosskopf Joseph ukinira Team Type . Amaze gukoresha amasaha 7 iminota 39 n’amasegonda 33. Akurikiwe na Hategeka Gasore wa Karisimbi umaze gukoresha amasaha 7 iminota 40 n’amasegonda 38 naho mwanya wa gatatu haza Ruhumuriza Abraham wa Karisimbi umaze gukoresha amasaha 7 iminota 41 n’amasegonda 11.

Adrien Niyonshuri wari watangiye yitwara neza yasubiye inyuma ho gato kuko ubu ari ku mwanya wa 5 akaba amaze gukoresha amasaha 7 iminota 42 n’amasegonda 26. Ku rutonde rw’uko amakipe akurikirana, ikipe ya Karisimbi y’u Rwanda ni yo iri ku mwanya wa mbere.

Igice cya kane cy’iri siganwa cyabaye uyu munsi, abasiganwa bahagurutse i Rubavu berekeza i Muhanga bakaza gusiganwa intera ireshya n’ibirometero 140. Ejo bazahaguruka i Muhanga bajya i Huye mu gice cya gatanu.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka