Mu gihe habura igihe gito ngo isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda "Tour du Rwanda" itangire, ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare mu Rwanda igiye kwitabira amarushanwa mpuzamahanga azanabafasha kwitegura iryo siganwa.
Muri Shampiona y’isi izabera i Doha muri Qatar taliki 10-16/10/2016, u Rwanda ruzaba ruhagarariwe na Joseph Areruya, Valens Ndayisenga ndetse na Jean Claude Uwizeye bazakina mu batarengeje imyaka 23 mu isiganwa ry’ahantu harehare mu muhanda (U23 Road Race).
Valens Ndayisenga usibye isiganwa rirambuye ryo mu muhanda, azanasiganwa mu isiganwa ry’umuntu ku giti cye, Bonaventure Uwizeyimana ahagararire abarengeje imyaka 23 (Elite Men’s Road Race), mu gihe bwa mbere Ingabire Beatha azahagararira u Rwanda mu bagore mu isiganwa ryo mu muhanda.
Ku nshuro ya mbere kandi, u Rwanda ruzohereza umukinnyi uzahagarira abakiri bato ari we Rene Ukiniriwabo, akazasiganwa mu gusiganwa n’umuntu ku giti cye, ndetse n’isiganwa ryo mu muhanda.
U Rwanda kandi ruzohereza indi kipe mu irushanwa rizwi ku izina rya Grand Prix Chantal Biya, rikazaba Taliki 13-16/10/2016, ikipe izaba iyobowe na Nathan Byukusenge nka Kapiteni, Ephrem Tuyishimire, Samuel Mugisha, Jeremy Karegeya ndetse na Jean Bosco Nsengimana batijwe na BikeAid yo mu Budage, ikipe ikazatozwa na Felix Sempoma.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|