Simon Pellaud atwaye agace ka Nyanza-Rubavu yambura Maillot Jaune Areruya Joseph

Uyu ni umunsi wa gatatu wa Tour du Rwanda 2017, aho mu muhanda Nyanza Rubavu hakinwe agace kayo ka kabiri, gafite uburebure bwa Kilometero 180,. Uru rukaba ari narwo rugendo rurerure muri iri siganwa.

Simon Pellaud wegukanye isiganwa Nyanza-Rubavu yahise anambikwa maillot jaune yambara uyoboye isiganwa
Simon Pellaud wegukanye isiganwa Nyanza-Rubavu yahise anambikwa maillot jaune yambara uyoboye isiganwa

Muri aka gace Ka Nyanza Rubavu Simon Pellaud ukinira ikipe ya Illuminate niwe ukegukanye, ahita yambura umwambaro w’umuhondo Areruya Joseph Umunyarwanda ukinira ikipe ya Dimension Data, wari wawegukanye mu gace ka Kigali- Huye kakinwe kuri uyu wa mbere.

Areruya Joseph na Ndayisenga Valens baganira mbere y'irushanwa
Areruya Joseph na Ndayisenga Valens baganira mbere y’irushanwa

Ku rutonde rusange rwo kuri uyu munsi wa Kabiri w’irushanwa, ruragaragaza ko Simon Pellaud ariwe uza ku mwanya wa mbere akaba amaze gukoresha amasaha arindwi iminota 50 n’amasegonda 22. (7h50’22’’)

Ararusha Areruya Joseph umunota umwe aho ku munsi wa Kabiri w’irushanwa amaze gukoresha ibihe bingana n’amasaha arindwi iminota 51 n’amasegonda 22. (7h51’22’’).

Ku mwanya wa Gatatu haza Ndayisenga Valens Umunyarwanda ukinira ikipe ya Tirol Cycling Team, akaba amaze gukoresha ibihe bingana n’amasaha arindwi, iminota 51 n’amasegonda 39 (7h51’39’’), akaba arushwa n’uwa mbere umunota umwe n’amasegonda 17 (1’17’’)

Uku niko bakurikiranye ku rutonde rw'agateganyo rw'uyu munsi
Uku niko bakurikiranye ku rutonde rw’agateganyo rw’uyu munsi

Mbere yo gutangira isiganwa, twaganiriye na Areruya Joseph wari wambaye maillot jaune nk’umukinnyi uyoboye isiganwa, adutangariza ko uyu munsi ari ugucungana n’abakinnyi bashobora kumusiga bakaba bashyiramo iminota myinshi.

Bagihaguruka, Tesfom wo muri Eritrea wari uri ku mwanya wa kane, yashatse guhita atoroka ngo agende, ariko inshuro eshatu yabigerageje, Areruya Joseph yahise amugarura.

Mu bice bya Muhanga basatira Buringa, Hakiruwizeye Samuel na Jimmy Uwingeneye bageragezaga gutoroka, ndetse Hakiruwizeye aza no kuyobora igihe gito ariko baza kumugarura.

Areruya Joseph yambuwe umupira w'umuhondo yatangiranye irushanwa ry'uyu munsi
Areruya Joseph yambuwe umupira w’umuhondo yatangiranye irushanwa ry’uyu munsi

Nyuma yaho, GREENE Edward wa Lowestrates yaje guhita atangira kuyobora isiganwa, aza no gushyiramo iminota ibiri n’amasegonda 20.

Uyu yakomeje kuyobora isiganwa wenyine, ariko aza gushyikirwa na Simon Pellaud wa Illuminate baagendana kugera ku Mukamira ahari hatangiye kugwa imvura nyinshi cyane.

Bageze Mukamira, ni bwo isiganwa nyirizina ryabaye nk’iritangira, abakinnyi bari bitezwe batangira guhangana.

Ikipe y'u Rwanda ikomeje kugerageza kwitwara neza
Ikipe y’u Rwanda ikomeje kugerageza kwitwara neza

Nsengimana Jean Bosco yafashe iya mbere ahita yanikira abandi, gusa Areruya Joseph na Ndayisenga Valens nabo bahita bagenda baramushyikira.

Nsengimana Jean Bosco yaje kongera kubanyura mu rihumye yongera kubasiga ndetse aza no gushyiramo amasegonda 50. Uyu nawe ariko ntiyakomeje kuba imbere kuko birangiye Simon Pellaud ari we uri imbere.

Yishimira intsinzi
Yishimira intsinzi

Uko bakurikiranye uyu munsi ka Nyanza-Rubavu (Igihe yarushijwe n’uwa mbere

1. PELLAUD Simon (Team Illuminate) 4:32:30
2. JEANNES Matthieu (Team Haute Savoie) - Auvergne Rhône Alpes (1:30)
3. MUNYANEZA Didier (Team Rwanda) (1:30)
4. KANGANGI Suleiman (Bike Aid) (1:30)
5. EYOB Metkel (Dimension Data for Qhubeka (1:30)
6. OKUBAMARIAM Tesfom (Eritrea) 1:33
7. NDAYISENGA Valens (Tirol Cycling Team) 1:33
8. BYUKUSENGE Patrick (Rwanda) (1:33)
9. NSENGIMANAJean Bosco (Team Rwanda) ( 2:33)
10. ARERUYA Joseph (Dimension Data for Qhubeka) (2:46)

Urutonde rusange nyuma y’umunsi wa gatatu

1. PELLAUD Simon (Team Illuminate) (7:50:22)
2. ARERUYA Joseph (Dimension Data for Qhubeka) (1:00)
3. NDAYISENGA Valens (Tirol Cycling Team) (1:17)
4. KANGANGI Suleiman Bike Aid (1:21)
5. BYUKUSENGE Patrick (Rwanda) (1:25)
6. OKUBAMARIAM Tesfom (Eritrea) (1:29)
7. MUNYANEZA Didier (Team Rwanda) (1:29)
8. JEANNES Matthieu (Team Haute Savoie) - (1:30)
9. EYOB Metkel Dimension Data for Qhubeka (1:38)
10. NSENGIMANA Jean Bosco (Rwanda) (2:15)

Simon Pellaud wegukanye isiganwa Nyanza-Rubavu yahise anambikwa maillot jaune yambara uyoboye isiganwa
Simon Pellaud wegukanye isiganwa Nyanza-Rubavu yahise anambikwa maillot jaune yambara uyoboye isiganwa
Simon Pellaud wegukanye isiganwa Nyanza-Rubavu yahise anambikwa maillot jaune yambara uyoboye isiganwa
Simon Pellaud wegukanye isiganwa Nyanza-Rubavu yahise anambikwa maillot jaune yambara uyoboye isiganwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

isiganwa twararyishimiye ariko ubutaha bazasubizeho ligne karongi Rusizi byadufasha

oliviera AKA SANY yanditse ku itariki ya: 21-11-2017  →  Musubize

Abanyarwanda ko batangiye kuntenguha ra mwebwe ntimubibona ra aha yego ko ngirente koko!

kazungngu yanditse ku itariki ya: 14-11-2017  →  Musubize

Aba basore b’abanyaRwanda kabisa turabashyigikiye. Ni Mukomeze mutugezeho uko bimeze turabakunda cyane.

Beni Jean Paul yanditse ku itariki ya: 14-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka