Samuel Mugisha yegukanye Tour du Rwanda

Mugisha Samuel w’imyaka 20 yatwaye Tour du Rwanda 2018, nyuma yo gusoza etape ya 8 ku mwanya wa 8 asizwe amasegonda 6 na Azzedine Lagab wayitwaye i Nyamirambo.

Samuel Mugisha yanditse amateka yegukana Tour du Rwanda 2018
Samuel Mugisha yanditse amateka yegukana Tour du Rwanda 2018

Mugisha usanzwe akinira Dimension yo muri Afurika y’epfo yegukanye umwenda w’umuhondo akurikirwa n’undi munyarwanda, Uwizeye J Claude ukinira POC, amurusha amasegonda 21, akarusha Hailemikial Mulu umunota 1 n’amasegonda 4.

Uyu musore uvuka ku Mukamira mu Karere ka Nyabihu yongereye ibigwi ku byo yari yakoze muri 2016 ubwo yakinaga Tour du Rwanda bwa mbere akaba uwahize abandi mu kuzamuka.

Etape ya 8 ari nayo ya nyuma yareshyaga na kilomeero 82,2 ariko yari yitezweho gutanga akazi ku bakinnyi kuko yari irimo kuzenguruka ndetse n’imisozi migufi-gufi ariko ikomeye ahagana muri kilometero 20 za nyuma harimo n’inshuro ebyiri bagombaga guca kuri "Mur de Kigali" hazwi nko kwa Mutwe.

Samuel Mugisha yishimira intsinzi yegukane mu bukwe
Samuel Mugisha yishimira intsinzi yegukane mu bukwe

Nk’uko byari biteganijwe abasiganwa bagombaga kuzenguruka inshuro enye mu gice cyo hafi ya Stade Amahoro mbere y’uko basohoka bagana ibice bya Nyamirambo.

Mu kuzenguruka, abakinnyi bane bari bari imbere harimo Dan Craven - TEW na Araujo Bruno ukinira SIC. Barangije inshuro ya kane igikundi cyongereye umuvuduko ngo kibashyikire ariko Bruno ni we wabashije kuguma imbere y’isiganwa kugeza muri kilometero 20 za nyuma.

Itsinda rya Mugisha Samuel ryari ririmo benshi mu bahataniraga umwenda w’umuhondo ryari ryatangiye kuzamura umuvuduko bituma benshi mu bakinnyi batangira gusigara. Aha intera yari amasegonda 50.

Kamau Gichora ukinira KRS ni we wazamutse "Mur de Kigali ari imbere, asigaho Mugisha n’itsinda rye amasegonda 10.

Hailemikial Mulu washakaga kugumana umwanya kuri podium yagerageje gucika itsinda rya Mugisha bageze ku Kimisagara hasigaye kilometero 3 ngo basoze. Akazi ko kumugarura kakozwe cyane n’ikipe y’iguhugu y’u Rwanda binyuze cyane cyane kuri Munyaneza Didier.

Hasigaye metero 500 ni bwo Azzedine Lagab na David Lozano bongereye umuvuduko bashaka gutanguranwa mu murongo ariko Lagab agezamo igare mbere, bityo aba atwaye etape ye kabiri, ikaba iya kane atwaye mu mateka ya Tour du Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka