Samuel Mugisha ni we wegukanye agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda

Umunyarwanda ukinira ikipe ya Dimension Data yegukanye agace ka Kabiri k’isiganwa rya Tour du Rwanda kavaga mu Mujyi wa Kigali kerekeza mu Mujyi wa Huye.

Samuel Mugisha ni we wegukanye agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda
Samuel Mugisha ni we wegukanye agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda

Mugisha w’imyaka 21, kwegukana aka gace bihise binamuhesha umupira w’Umuhondo (Maillot Jaune) usanzwe uhabwa umukinnyi umaze gukoresha igihe gito ku rutonde rusange rw’irushanwa.

Uyu musore uri kuzamuka neza muri uyu mukino, ni umwe mu bakinnyi bari kwitwara neza mu mukino w’amagare iki gihe, kuva aho yatangiye gusiganwa mu babigize umwuga mu ntangiriro za 2017.

Bwari ubwa kabiri agaragaye muri aya marushanwa, nyuma y’uko ahamagawe bwa mbere muri Tour du Rwanda ya 2017.

Mugisha yageze ku murongo wenyine nyuma yo gusiga Uwizeye J Claude ukinira ikipye ya POCCL na Hailemekial Mulu wo muri Ethiopia hasigaye ikilometero imwe ngo basoze.

Aha yari akirenga umurongo wa nyuma
Aha yari akirenga umurongo wa nyuma
Irushanwa ryakozwe ahantu amakipe yose afite ishyaka
Irushanwa ryakozwe ahantu amakipe yose afite ishyaka
Samuel Mugisha yanyuzagamo akayobora abo basiganwaga
Samuel Mugisha yanyuzagamo akayobora abo basiganwaga

Amafoto: Plaisir Muzogeye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka