Ruhumuriza yegukanye isiganwa ryo Kwita Izina

Umunyarwanda Abraham Ruhumuriza ni wabaye uwa mbere mu isiganwa ry’amagare ryo kwita izina ryatangiye kuri uyu wa gatandatu risozwa ku cyumweru tariki 10/6/2012.

Iri siganwa rigabanyijemo ibice bitatu, aho abasiganwa bahagurutse i Kigali ku wa gatandatu mu gitondo berekeza mu Kinigi, bagakora urugendo rureshya na kilometero 100.

Nyuma yo kuruhuka, nyuma ya saa sita abasiganwa berekeje i Rubavu bakora urugendo rungana na kilometero 63, bakaba bahagurutseyo ku cyumweru berekeza i Kigali ahari intera ingana na kilometero 158.

Kuva i Kigali ujya Kinigi Ruhumuriza yari yaje ku mwanya wa kabiri nyuma y’umunya-Algeria Lagab Azzedine wamurushaga ibice by’amasogonda.

Mu gusiganwa bava mu Kinigi berekeza i Rubavu, Ruhumuriza yongereye imbaraga maze agerayo ari uwa mbere, akaba yarahise anafata umwanya wa mbere ku rutonde rusange, kuko ku giteranyo cy’urugendo rwose, amaze gukoresha amasaha 4 iminota 35 n’amasegonda 36 agakurikirwa na Lagab Azzinde umaze gukoresha amasaha 4 iminota 35 n’amasegonda 39.

Mu gusiganwa kilometero 158 zireshya no kuva i Rubavu berekeza i Kigali, ku cyumweru tariki 10/06/2012, Ruhumuriza yakoresheje amasaha 4 iminota 37 n’amasegonda 19. Muri rusange, Ruhumuriza yakoresheje amasaha 9 iminota 12 n’amasegonda 55. Yarushije Umunya-Algeria Lagab Azzinde amasegonda atatu gusa.

Iri siganwa ritangiza icyumweru cyo kwita izina ingagi, ryitabiriwe n’abasiganwa 51, baturuka mu makipe 9.

Iri siganwa ribaye ku nshuro ya kane ryasorejwe kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku cyumweru tariki 10/06/2012, kakozwe urugendo rureshya na kilometero 321.

Umwaka ushize isiganwa ryegukanywe na Daniel Teklehaimanot w’umunya-Erirea, ariko uyu mwaka ntabwo icyo gihugu cyitabiriye iri siganwa.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka