Patrick Byukusenge yegukanye isiganwa Rubavu-Musanze

Ku munsi wa kabiri w’isiganwa ryavaga i Rubavu ryerekeza i Musanze, Patrick Byukusenge wa Benediction Club ni we ubaye uwa mbere.

Patrick Byukusenge waje ku mwanya wa mbere
Patrick Byukusenge waje ku mwanya wa mbere

Ku i saa yine za mu gitondo ni bwo abakinnyi 29 bari batangiye isiganwa, babanza kuzenguruka Umujyi wa Rubavu inshuro enye babona gufata umuhanda werekeza i Musanze.

Bageze ku ibere rya Bigogwe, Eric Nduwayo yahise asohoka mu gikundi cyari imbere, abandi baramureka arakomeza agenda wenyine.

Gusa ntiyaje kuguma kuyobora isiganwa kuko abandi baje guhita bamushyikira, bagera i Musanze abagera ku icumi bari kumwe, ariko Patrick Byukusenge aza kubatanga kwambuka umurongo.

Patrick Byukusenge yatangaje ko yari yaraye atekereza ko agomba kuba uwa mbere
Patrick Byukusenge yatangaje ko yari yaraye atekereza ko agomba kuba uwa mbere

Abakinnyi batanu baje ku myanya ya mbere (Rubavu-Musanze):

Patrick Byukusenge (Benediction Club): 2h 38min 01′
Gasore Hategeka (Nyabihu Cycling Club): 2h 38min 02′
Hakiruwizeye Samuel (Huye CCA): 2h 38min 02′
Tuyishimire Ephrem (Les Amis Sportifs): 2h 38min 04′
Nduwayo Eric (Benediction Club): 2h 38min 04′

Amafoto: Rubavu-Musanze

Babanje kuzenguruka umujyi wa Rubavu inshuro enye mbere yo kwerekeza i Musanze
Babanje kuzenguruka umujyi wa Rubavu inshuro enye mbere yo kwerekeza i Musanze
Igikundi cyarimo Valens Ndayisenga, Mugisha Samuel na Nsengimana Jean Bosco cyakomezaga kugenda inyuma
Igikundi cyarimo Valens Ndayisenga, Mugisha Samuel na Nsengimana Jean Bosco cyakomezaga kugenda inyuma
Abafana i Musanze bakurikirana isiganwa
Abafana i Musanze bakurikirana isiganwa
Valens Ndayisenga, Mugisha Samuel na Nsengimana Jean Bosco bageze bwa nyuma i Musanze
Valens Ndayisenga, Mugisha Samuel na Nsengimana Jean Bosco bageze bwa nyuma i Musanze
Bwari ubwa mbere Hakiruwizeye Samuel yurira Podium mu mukino w'amagare
Bwari ubwa mbere Hakiruwizeye Samuel yurira Podium mu mukino w’amagare
Hakiruwizeye Samuel waje ku mwanya wa gatatu ndetse aba n'uwa mbere mu batarengeje imyaka 23, aha yari ari kumwe na Papa we nyuma y'isiganwa
Hakiruwizeye Samuel waje ku mwanya wa gatatu ndetse aba n’uwa mbere mu batarengeje imyaka 23, aha yari ari kumwe na Papa we nyuma y’isiganwa
Mugisha Samuel na mushiki we nyuma y'isiganwa
Mugisha Samuel na mushiki we nyuma y’isiganwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka