Abitabira Tour du Rwanda bari kugaragaza ubushake bwo kwizigamira muri Cogebanque

Ubwo twari i Nyamata kuri uyu wa Kane, Claudine Uwambayingabire, uhagarariye aba agents ba Cogebanque mu Rwanda, yadutangarije ko kugeza ubu abitabira Tour du Rwanda bagaragaje ko bafite ubushake bwo kwizigamira muri Cogebanque, kuko kugeza ubu umubare w’abafungura konti umaze kuzamuka.

Abaturage ku mihanda baba bishimiye Cogebanque
Abaturage ku mihanda baba bishimiye Cogebanque

Yagize ati "Twishimiye uko isiganwa riri kugenda, kuko twongeye abanyarwanda bongeye gusubirana umwanya wa mbere, nka Cogebanque biradushimisha kuko ni umukino dutera inkunga"

"Ikindi ni uko abantu bakomeje gufunguza amakonti ari benshi Cogebanque, bakaba babikora ku buntu aho bisaba kuba ufite fotokopi y’indangamuntu, agafoto kagufi (Photo passeport), ubundi ugafungura konti ku buntu"

Muri aka karere ka Bugesera mu mujyi wa Nyamata, hanabaye Tombola y’amagare, Radio, imitaka ndetse n’ibindi bitandukanye, akaba ari nako byanagenze kuri uyu wa Gatanu mu karere ka Rwamagana, aho abaturage batakanzqwe n’imvura yakurikiye isiganwa, maze bakabanza bagafungura amakonti, byanabahesheje bamwe kwegukana ibihembo nk’uko byagenze i Nyamata.

Ku bufatanye na Cogebanque, Bruce Melodie aba asusurutsa abitabiriye isiganwa
Ku bufatanye na Cogebanque, Bruce Melodie aba asusurutsa abitabiriye isiganwa

Ntabwoba Bonaventure ukuriye amashami ya Cogebanque i Kigali no mu Burasirazuba mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, yadutangarije ari ibyishimo kubona i Rwamagana aho batera inkunga yaho ya Les Amis Sportifs, umusire wahageze yambaye jaune yarahoze muri iyo kipe batera inkunga

Yagize ati "Iyo tubona abasore twashoyemo amafaranga, abasore twateye inkunga ni ishema kuri twe kuko akazi twakoze, inkunga rero tuba dushyiramo ni ugufasha urubyiruko rw’u Rwanda rufite impano rukazamuka"

Kuri uyu wa Gatandatu, Tour du Rwanda irakomereza mu mujyi wa Kigali, aho abasiganwa bazasoreza imbere ya Stade ya Kigali i Nyamirambo, ari nako abazayitabira bazakomeza koroherezwa gufunguza konti ku buntu, ndetse bakanataramirwa n’umuhanzi Bruce Melodie.

Mu mafoto, aho Cogebanque inyura ni gutya biba bimeze

Mukabanana Theonestine ushinzwe ibikorwa by'ubucuruzi muri Cogebanque
Mukabanana Theonestine ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri Cogebanque
Ahantu hose haba hari abashinzwe gufasha abantu gufungura konti ku buntu
Ahantu hose haba hari abashinzwe gufasha abantu gufungura konti ku buntu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka