Nsengimana Jean Bosco yegukanye agace ka mbere ka Rwanda Cycling Cup 2017
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 1 Mata 2017 Nsengimana Jean Bosco ukinira ikipe ya Benediction mu magare yegukanye irushanwa ry’amagere Rwanda Cycling Cup 2017 nyuma yo gusiga bagenzi be akoresheje amasaha ane n’iminota 14.
Iri rushanwa ribaye ku nshuro ya Gatatu ryitiriwe uwahoze ari Visi Perezida wa Mbere muri Ferwwacy witabye Imana Byemayire Lambert ryatangiriye mu mujyi wa Kigali ku giti cy’inyoni aho ryasoreje mu karere ka Huye,abasiganwe bakaba bakoresheje ibirometero 152 bikarangira nsengimana aryegukanaye
Mu batarengeje imyaka 23 uwasize abandi ni UkiniwaboJean paul niwe wabaye uwa mbere aho mu birometero 152 we yakoresheje amasaha 4 n’iminota 17,aba nabo bakaba bahagurukanye n’abakuru mu mujyi wa Kigali.
Mu bakaobwa no mu bakiri bato b’abahungu bo bahagurukiye mu karere ka Muhanga berekeza I huye Girubuntu Jaenne D’arc niwe wasize abakobwa bagenzi be akaba yakoresheje amasaha 2 n’iminota 34 mu gihe mu bahungu bato(Juniors)
Imanizabayo Eric niwe wabaye uwa mbere akaba yakoresheje amasaha abiri n’iminota 25.
Nsengimana Jean Bosco wabaye uwa mbere mu bakuru yakurikiwe na UkiniwaboJean paul aho mu birometero 152 yakoresheje amasaha 2 n’iminota 17 mu gihe ku mwanya wa gatatu haje Uwizeyimana Bonaventure wakoresheje amasaha 4 n’iminota 1
Mu mwaka wa 2015 ubwo Rwanda Cycling Cup yatangizwaga mu rwego rwo gufasha abakinnyi kwitegura neza Tour D u Rwanda Nsengimana Jean Bosco,mu gihe mu mwaka wa kabiri muri 2016 ryatwawe na Gasore Hategeka.
Dore Gahunda y’uko andi masiganwa ateye muri 2017:
1. Taliki 01/04/2017: MEMORIAL LAMBERT BYEMAYIRE (Kigali- HUYE + Kuzenguruka)
2. Taliki ya 06/05/2017: FARMERS’ CIRCUIT (KIGALI - NYAGATARE)
3. Taliki 20/05/2017: RACE TO REMEMBER (RUHANGO KARONGI + Kuzenguruka)
4. Taliki 24/06/2017 Shampiona y’igihugu (Gusiganwa umuntu ku giti cye rizabera i NYAMATA)
5. Taliki 24/06/2017: Shampiona y’igihugu (MUHANGA - KIGALI + Kuzenguruka)
6. Taliki 22/07/2017: RACE FOR CULTURE (NYAMAGABE - NYANZA + Kuzenguruka)
7. Taliki 19/08/2017: CENTRAL RACE (NYAMATA - MUHANGA)
8. Taliki 23/09/2017: MUHAZI CHALLENGE (KIGALI-RWAMAGANA +Kuzenguruka)
9. Taliki 21/10/2017: Irushanwa ritegura Tour du Rwanda (NYANZA - RUBAVU)
10. Taliki 22/10/2017: Irushanwa ritegura Tour du Rwanda (RUBAVU + Kuzenguruka MUSANZE)
11. Taliki 16/12/2017 : Isiganwa rya nyuma risoza Rwanda Cycling cup (GICUMBI (RUKOMO) - KIGALI + Kuzenguruka)
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|