Nsengimana Jean Bosco ni we wegukanye umunsi wa mbere wa Tour du Rwanda

Mu gusiganwa n’igihe umuntu ku giti cye, Nsengimana Jean Bosco yegukanye umwanya wa mbere ahita yambara umupira w’umuhondo

Nsengimana Jean Bosco wanikiye abandi uyu munsi
Nsengimana Jean Bosco wanikiye abandi uyu munsi

Akoresheje iminota 3, amasegonda 46 n’ibice 6, Nsengimana Jean Bosco ahise akuraho agahigo yari yarashyizeho mu mwaka wa 2015, ahita anatangira Tour du Rwanda 2017 ari we wambaye Maillot jaune.

Ku mwanya wa kabiri, yakurikiwe na Valens Ndayisenga wari wegukanye Tour du Rwanda y’umwaka ushize, ku mwanya wa gatatu haza De Bod Stefan ukinira Dimension data, naho Areruya Joseph aza ku mwanya wa kane.

Valens Ndayisenga waje ku mwanya wa kabiri
Valens Ndayisenga waje ku mwanya wa kabiri
Mugisha Samuel waje ku mwanya wa munani
Mugisha Samuel waje ku mwanya wa munani

Uko bakurikiranye (10 ba mbere)

1. Nsengimana Jean Bosco 3’46"06
2. Ndayisenga Valens 3’48"77
3, De Bod Stefan 3’52"87
4. Areruya Joseph 3’54"44
5. Kangangi Suleiman 3’55"93
6. Piper Cameron 3’56"84
7. Byukusenge Patrick 3’56"97
8. Mugisha Samuel 3’57"13
9. McPahden Cameron 3’57"27
10. Uwizeye Jean Claude 3’57"82

Nkundamatch w'i Kirinda na Rwarutabura bari baje gufana abakinnyi b'u Rwanda
Nkundamatch w’i Kirinda na Rwarutabura bari baje gufana abakinnyi b’u Rwanda
Umwe mu bakinnyi bakinana na Valens Ndayisenga muri Tirol Cycling Team
Umwe mu bakinnyi bakinana na Valens Ndayisenga muri Tirol Cycling Team

Kuri uyu wa mbere abakinnyi baraza kuba bakina umunsi wa kabiri wa Tour du Rwanda, ari nako gace ka mbere k’irushanwa, aho baza guhaguruka i Kigali Saa ine za mu gitondo berekeza mu karere ka Huye, bagasiganwa intera ingana na Kilometero 120.3

Andi mafoto

Hadi Janvier nawe yari yaje gushyigikira bagenzi be
Hadi Janvier nawe yari yaje gushyigikira bagenzi be
Abafana ahantu henshi wasangaga bambaye imyenda ya Skol
Abafana ahantu henshi wasangaga bambaye imyenda ya Skol
Valens Ndayisenga witwaye neza mu kuzamuka, yahawe igihembo na Cogebanque
Valens Ndayisenga witwaye neza mu kuzamuka, yahawe igihembo na Cogebanque
Byari ibyishimo kuri we
Byari ibyishimo kuri we
Yaje guhita anahabwa igihembo na Skol
Yaje guhita anahabwa igihembo na Skol
Nyuma yo kwambikwa umupira w'umuhondo (Maillot jaune)
Nyuma yo kwambikwa umupira w’umuhondo (Maillot jaune)
Nsengimana Jean Bosco asuhuza abafana
Nsengimana Jean Bosco asuhuza abafana
Ikipe ya Benediction yari iberewe mu mwambaro wa Skol, umwe mu baterankunga bakuru b'irushanwa
Ikipe ya Benediction yari iberewe mu mwambaro wa Skol, umwe mu baterankunga bakuru b’irushanwa

Amafoto: Muzogeye Plaisir

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Uwomusore nakomerezaho NATO tuzayitware

kazungu yanditse ku itariki ya: 12-11-2017  →  Musubize

Bravo basore bacu

andre yanditse ku itariki ya: 12-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka