Nsengimana Bosco yatsinze isiganwa ritegura Tour du Rwanda

Nsengimana Bosco ukinira ikipe ya Benediction Club y’i Rubavu yabaye uwa mbere mu isiganwa rya mbere ritegura Tour du Rwanda ryavaga i Musanze ryerekeza i Karongi rinyuze i Rutsiro.

Nsengimana Bosco niwe wegukanye isiganwa rya mbere ritegura Tour du Rwanda
Nsengimana Bosco niwe wegukanye isiganwa rya mbere ritegura Tour du Rwanda

Iri siganwa ryabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Nyakanga 2018, ryabaye ku ntera y’ibirometero 135.3.

Nsengimana Bosco yambutse umurongo usoza isiganwa ari uwa mbere akoresheje igihe kingana n’amasaha 3 n’iminota 43. Yakurikiwe na Munyaneza Didier bakoresheje igihe kingana, naho Nduwayo Eric atwara umwanya wa gatanu.

Nsengimana yatangaje ko intsinzi ayikesha imyitozo. Yagize ati “Isiganwa ryagenze neza. Ntiryari ryoroshye kuko ari inzira nshyanshya tutari dusanzwe dukoresha ariko ntiryangoye kuko tumaze iminsi dukora imyitozo myiza kandi ihagije.”

Iri siganwa rya mbere muri masiganwa abiri ategura Tour du Rwanda uyu mwaka, ryatangiriye mu Karere ka Musanze ryitabirwa n’abakinnyi 19 biganjemo abahagararira u Rwanda mu Tour du Rwanda.

Ku isaha ya saa Tatu n’iminota 40 ni bwo isiganwa ryatangiye mu mujyi wa Musanze. Abakinnyi babiri ba Benediction Club, Didier Munyaneza na Manizabayo Eric bahise basohoka mu gikundi ariko bagenzi babo bahita babagarura.

Nyuma y’ibirometero 30, mbere yo kuzamuka Sashwara ni bwo itsinda ririmo Nsengimana Bosco, Mfitumukiza Jean Claude, Manizabayo Eric na Nduwayo Eric bachitse abandi nyuma Munyaneza Didier arabakurikira bakomeza kugenda imbere kugeza ubwo bashyizemo ikinyuramo cy’umunota y’umunota n’amasegonda 20.

Iryo tsinda ryari ryabasize ryakomeje kongera umuvuduko aho mu ishyamba rya Gishwati ryashyizemo intera y’iminota ine.

Isiganwa ryageze ku gasongero ka Congo Nile imbere hasigayemo abakinnyi bane nyuma y’aho Mfitumukiza yari yasigaye. Ni nako itsinda rya kabiri ryari ryacitsemo ibice kubera imisozi izamuka cyane.

Isiganwa riri hafi kugera mu mujyi wa Karongi ni bwo Nsengimana Bosco yongeye umuvuduko ava mu itsinda ry’abakinnyi bane bari imbere nyuma Munyaneza Didier aramukurikira barinda bagerana ku murongo urangiza isiganwa.

Nsengimana Bosco watwaye Tour du Rwanda muri 2015, yatangaje ko afite icyizere no muri Tour du Rwanda azongera kwitwara neza.

Ati “Intego ni ukwitwara neza kandi iyi aka gake twakoresheje uyu munsi nshobora kongera nkagatwara.”

Kur Cyumweru tariki 22 Nyakanga, aba bakinniy bazongera basiganwe bava i Karongi berekeza i Rubavu banyuze i Rutsiro na none.

Inzira zo muri iyi wikendi ni zo zizanakoreshwa mu gake ka kane n’aka gatanu muri Tour du Rwanda izatangira tariki 5 kugera tariki 12 Kanama 2018.

Uko abakinnyi bakurikiranye

1. Nsengimana Bosco (Benedictio Club) 3:43:00
2. Munyaneza Didier (Benediction Club) 3: 43:00
3. Nduwayo Eric (Nabihu Cycling Club) 3:43:10
4. Manizabayo Eric (Nyabihu Cycling Club) 3:43:10
5. Hakiruwizeye Samuel (CCA) 3:47:26
6. Bykusenge Patrick (Benediction Club) 3:47:52
7. Hakizimana Seth (Amis Sportif) 3:47:52
8. Uwiduhaye (Benediction Club) 3:49:57
9. Uwizeyimana Bonaventure (Benediction Club) 3:49:57
10. Niyireba Innocent (Muhazi Cycling Generation) 3:50:11
11. Mugisha Moise (Fly Cycling Club) 3:50:53
12: Rugamba Janvier (Amis Sportif) 3:52:58
13. Ruberwa Jean Damascene (Nyabihu Cycling Club) 3:55:46
14. Gasore Hategeka (Nyabihu Cycling Club) 3:56:58
15. Mfitumukiza Jean Claude (CCA) 3:57:03
16: Hadi Janvier (Benediction Club) 3:57:17
17: Hakimana Didier (Amis Sportif) 4:03:40

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka