Nathan Byukusenge akomeje kwigira imbere muri ‘Tropical Amissa Bongo’

Nathan Byukusenge kapiteni w’ikipe y’u Rwanda iri mu isiganwa ry’amagare ‘Tropical Amissa Bongo’ ribera muri Gabon, akomeje kwigira imbere mu myanya ugereranyije n’uko yari yatangiye.

Ku munsi wa mbere w’iryo siganwa, Byukusenge yari yaje ku mwanya wa 32, ku munsi waryo wa kabiri aza ku mwanya wa 22, ku munsi wa gatatu no ku munsi wa kane tariki 17/01/2013 ubwo basiganwaga intera ya kilometero 109, yaje ku mwanya wa 15.

N’ubwo bigaragara ko bimwe mu bihanganye mu mukino w’amagare ku isi byamusize, ariko Byukusenge agaragaza kugenda yongera imbaraga uko isiganwa rikomeza.

Mu gice cya kane cy’iryo siganwa, ubwo bavaga ahitwa Oyem berekeza ahitwa Mitzic, umufaransa Petit Adrien ukinira ikipe yitwa Cofidis, Solutions Credit ni we waje ku mwanya wa mbere akaba intera ya kimometero 109 yarayirangije akoresheje amasaha 02 iminota 28 n’iminota 12.

Uyu mufaransa asa n’uwahagereye rimwe na Nathan Byukusenge kimwe n’abandi bakinnyi bari kumwe mu kivunge, kuko yarushije Byukusenge ibice by’amasegonda.

Mu bandi bakinnyi b’u Rwanda, Uwizeyimana Bonaventure yaje ku mwanya wa 38, Rukundo Hassan aza ku mwanya wa 47, Karegeya Jeremie ku mwanya 53.

Ndayisenga Valens w’imyaka 18 yaje ku mwanya wa 70, naho Nsengiyumva Jean Bosco aza ku mwanya wa 73.

Ku rutonnde rusange, Umutaliyani Palini Andrea Francesco ukinira ikipe ya Lampre - Merida niwe ucyambaye umwenda w’umuhondo uhabwa umukinnyi uri imbere y’abandi bose ku rutonde rusange (classement général).

Kuri urwo rutonde rusange, Nathan Byukusenge ni we munyarwanda uza hafi akaba ari ku mwanya wa 25, Rukundo Hasan ari ku mwanya wa 44, Uwizeyimana Boneventure ku manya wa 74, Karegeya Jeremy ku mwanya wa wa 77, naho Ndayisenga Valens akaza ku mwanya wa 82.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Please muhindure iriya photo, niba ari Nathan muvugaho, kuko uriya ni murumunawe witwa Nikodemu. Byaba byiza murebye ifotoye kuko irahari.

Bakina Wellars yanditse ku itariki ya: 19-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka