Nathael Berhane yegukanye ‘La Tropicale Amissa Bongo’, u Rwanda rufata umwanya wa gatatu muri Afurika

Ku cyumweru tariki 19/1/2014, umunya Eritrea Natnael Berhane niwe wagukanye umwanya wa mbere mu isiganwa ryo kuzenguruka igihugu cya Gabon rizwi nka ‘La Tropicale Amissa Bongo’, naho ikipe y’u Rwanda yegukana umwanya wa gatatu mu makipe yo muri Afurika.

Berhane ukinira ikipe yitwa Europcar yo mu Bufaransa, yarangije ibyiciro birindwi by’iryo siganwa bingana na Kilometero 960, akoresheje amasaha 22, iminota 52 n’amasegonda 24, asigaho isegonda rimwe gusa umunya Espagne Louis Leo Sanchez wakunze kuza ku isonga muri iryo siganwa ndetse akaba ari we wambaye umwenda w’umuhondo igihe kirekire.

Berhane amaze guhabwa igihembo na Perezida wa Gabon Ali Bongo.
Berhane amaze guhabwa igihembo na Perezida wa Gabon Ali Bongo.

Bonavanture Uwizeyimana wegukanye icyiciro (etape 5), n’ubwo mu cyiciro cya nyuma cy’iryo siganwa yaje ku mwanya wa munani ariko ku rutonde rusange yabaye uwa 23 akaba ari we munyarwanda waje hafi, akaba yarakoresheje amasaha 23, iminota 5 n’amasegonda 33.

Mu bandi banyarwanda, Janvier Hadi yarangije isiganwa ari ku mwanya wa 31, Hategeka Gasore ku mwanya wa 32, Joseph Biziyaremye ku wa 36, Jean Bosco Nsengiyumva ku wa 42 , naho Valens Ndayisenga aza ku mwanya wa 45.

Bamwe mu bakinnyi b'ikipe y'u rwanda, Uwizeyimana Bonaventure, Nsengimana Jean Bosco na Hadi Janvier.
Bamwe mu bakinnyi b’ikipe y’u rwanda, Uwizeyimana Bonaventure, Nsengimana Jean Bosco na Hadi Janvier.

Undi munyarwanda Adrien Niyonshuti, ariko wakiniye ikipe ya MTN Qubekha yo muri Afurika y’Epfo, yarangije isiganwa ryose ari ku mwanya wa 14, akaba yarakoresheje amasaha 22, iminota 55 n’amasegonda 51.

Ku rutonde rw’amakipe, ikipe yitwa Europcar yo mu Bufaransa niyo yegukanye umwanya wa mbere, naho ikipe y’u Rwanda ifata mwanya wa munani mu makipe 14, ariko iza ku mwanya wa gatatu mu makipe yo muri Afurika nyuma ya Maroc na Eritrea.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka