Munyaneza Didier yatsinze isiganwa Karongi-Rubavu

Munyaneza Didier uherutse kwegukana shampiyona y’igihugu mu mukino w’amagare yashimangiye imbaraga ze muri iyi minsi yegukana irushanwa rya nyuma ritegura Tour du Rwanda ryatangiriye i Karongi rigasorezwa i Rubavu.

Didier Munyaneza akimara kwambuka umurongo wa nyuma w'isiganwa
Didier Munyaneza akimara kwambuka umurongo wa nyuma w’isiganwa

Ku ntera y’ibirometero 95 na metero 500, Munyaneza yakoersheje igihe kigana n’amasaha abiri minota 33 n’amasegonda 41, asiga amasegonda abiri Nsengimana Bosco waje ku mwanya wa kabiri naho Byukusenge Patrick yegukana umwanya wa gatatu akoresheje amasaha abiri iminota 34 n’amasegonda 38.

Abakinnyi babiri begukanye ba mbere uyu munsi ni nabo bari begukanye irindi siganwa ritegura Tour du Rwanda ryabaye kuri uyu wa Gatandatu riturutse i Musanze kugera i Karongi rinyuze i Rutsiro

Nsengimana ni we wegukanye irya mbere ritegura Tour du Rwanda izaba tariki 5 kugera tariki ya 12 Kamena.

Munyaneza yatangaje ko gutsinda iri siganwa bimwereka azitwara neza no muri Tour du Rwanda. Yagize ati “Iri siganwa ryagenze neza.Muri Tour du Rwanda tuzaba dukina n’abandi bakinnyi batari aba ariko uko twakinnye uyu munsi biraduha icyizere.”

Isiganwa ry’uyu munsi ryatangiriye mu mujyi wa Karongi ritangirana umuvuduko bituma bamwe mu bakinniy batangira gusigara batangiye kuzamuka imisozi ya mbere bagana i Rubengera.

Ku munsi wo kuwa Gatandatu yari yabaye uwa kabiri ku isiganwa rya Musanze - Karongi
Ku munsi wo kuwa Gatandatu yari yabaye uwa kabiri ku isiganwa rya Musanze - Karongi

Bageze mu misozo ya Rutsiro ni bwo itsinda ririmo Munyaneza Didier na Nsengimana Bosco ryongereye umuvuduko nyuma Didier aza kugenda wenyine agera kuri Congo Nile ari wenyine imbere.

Bageze mu ishyamba rya Gishwati abakinnyi bari bakurikiye Didier batangiye kumusatira Nsengimana aza kumufata bari hafi kugera kuri Pfunda.

Aba bombi bamanukanye kugera mu mujyi wa Rubavu Didier yambuka umurongo usoza isiganwa ari imbere.

Nyuma amasiganwa yombi, Sempoma Felix umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu yatangaje ko abakinnyi batoranyijwe mu makipe azahagararira Tour du Rwanda baragaragaje ko biteguye kandi bameze neza.

Ati “Twishimiye uko irushanwa ryagenze n’uko abasore bitwaye neza muri iyi mihanda mishya ibatagurira Tour du Rwanda.Baratanga icyizere ko Tour du Rwanda uyu mwaka nabwo ishobora kuzasigara mu Rwanda.”

Inzira yakoreshejwe mu isiganwa ry’uyu munsi ninayo izakoreshwa mu gace ka gatanu ka Tour du Rwanda.

NI ku nshuro ya mbere iyi nzira izaba ikoreshejwe akaba ari n’ubwa mbere Tour du Rwanda izaba inyuze mu karere ka Rutsiro.

Uko abakinnyi bakurikiranye n’ibihe bakoresheje

1. MUNYANEZA Didier (BENEDICTION), 2h33’41"
2. NSENGIMANA JEAN BOSCO (BENEDICTION) 2h33’43"
3. BYUKUSENGE Patrick (BENEDICTION) 2h34’38"
4. MANIZABAYO Eric (BENEDICTION) 2h35’39"
5. HAKIRUWIZEYE Samuel (CCA) 2h35’39"
6. NDUWAYO Eric (NYABIHU) 2h36’33"
7. UWIDUHAYE (BENEDICTION) 2h40’02"
8. UWIZEYIMANA Bonaventure (BENEDICTION) 2h40’02"
9. MUGISHA Moise (FLY) 2h40’16"
10. NIYIREBA Innocent (MUHAZI CY.GEN) 2h40’21"
11. RUGAMBA Janvier (LES AMIS SPORTIFS) 2h41’19"
12. HAKIZIMANA Seth (LES AMIS SPORTIFS) 2h42’06"
13. MFITUMUKIZA Jean Claude (CCA) 2h42’12"
14. NIYIGENA Jean Paul (MUHAZI CY. GEN) 2h44’46"
15. HADI Janvier (BENEDICTION) 2h44’46"
16. TUYISHIMIRE EPHREM (LES AMIS SPORTIFS) 2h44’46"

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka