Munyaneza Didier yabaye uwa kane ku munsi wa mbere wa Tour du Senegal-Amafoto

Mu gace ka kabiri ka Tour du Senegal, isiganwa rizenguruka Senegal, umunyarwanda Munyaneza Didier yegukanye umwanya wa kane akoresheje ibihe bingana n’iby’uwa mbere

N’ubwo yegukanye umwanya wa kane, Munyaneza Didier yakoresheje ibihe bingana n’iby’uwa mbere, aza no guhabwa igihembo cy’umukinnyi ukiri muto waje imbere y’abandi.

Isiganwa ry'uyu munsi ryanyuze mu duce twa Thies berekeza St Louis
Isiganwa ry’uyu munsi ryanyuze mu duce twa Thies berekeza St Louis

Iri siganwa n’ubwo hakinwaga agace ka kabiri, aka mbere ntikabashije gukinwa kubera ibura ry’umuganga, bituma uyu munsi bakina agace ka kabiri, agace kari kagizwe n’intera ya Kilometero 181.8.

Abakinnyi b'u Rwanda muri Tour du Senegal
Abakinnyi b’u Rwanda muri Tour du Senegal

Munyaneza Didier wafashe umwanya wa kane, yakoresheje amasaha 4, iminota 46 n’amasegonda 21, bingana n’ibihe umunya-Algeria Raguigui Youcef ukina mu ikipe yitwa Sovac Natura4Ever waje ku mwanya wa mbere muri iri siganwa.

Uko abakinnyi bakurikiranye mu gace k’uyu munsi

1 REGUIGUI Youcef 4:46:21
2 KOOP Jos 4:46:21
3 FIEGE Lorenz 4:46:21
4 MUNYANEZA Didier 4:46:21
5 CLAIN Médéric 4:46:21
6 HAMZA Abderrahmane Mehdi 4:46:24
7 VAN GILS Arne
8 STENUIT Robin Sovac - 4:46:24
9 KWIATKOWSKI Grzegorz 4:46:24
10 TROUDE Mathieu 4:46:24

Andi mafoto yaranze iri siganwa

Sempoma Felix aha amabwiriza abakinnyi be mbere yo guhaguruka
Sempoma Felix aha amabwiriza abakinnyi be mbere yo guhaguruka
Intego ni umwe ku banyarwanda, ni ukwegukana umwanya wa mbere, ibendera ry'u Rwanda rikazamuka
Intego ni umwe ku banyarwanda, ni ukwegukana umwanya wa mbere, ibendera ry’u Rwanda rikazamuka
Munyaneza Didier wanegukanye umwanya wa mbere mu bakiri bato
Munyaneza Didier wanegukanye umwanya wa mbere mu bakiri bato
Abakinnyi b'u Rwanda mbere yo gutangra isiganwa, beretswe n'Abanyarwanda batuye muri Senegal ko babari inyuma
Abakinnyi b’u Rwanda mbere yo gutangra isiganwa, beretswe n’Abanyarwanda batuye muri Senegal ko babari inyuma
Sempoma Felix utoza iyi kipe, yari ashyigikiwe n'Abanyarwanda batuye muri Senegal
Sempoma Felix utoza iyi kipe, yari ashyigikiwe n’Abanyarwanda batuye muri Senegal
Munyaneza Didier yahawe ibihembo bitandukanye
Munyaneza Didier yahawe ibihembo bitandukanye
Hadi Janvier nyuma y'iminsi myinshi yongeye guhagararira u Rwanda
Hadi Janvier nyuma y’iminsi myinshi yongeye guhagararira u Rwanda
Patrick Byukusenge mbere y'isiganwa
Patrick Byukusenge mbere y’isiganwa
Ukiniwabo Jean Paul Rene, umwe mu bakinnyi b'u Rwanda
Ukiniwabo Jean Paul Rene, umwe mu bakinnyi b’u Rwanda

Kuri uyu wa kabiri, abasiganwa barahaguruka ahitwa St Louis basoreje kuri uyu wa mbere, berekeza Pire-Goureye, aho baza gusiganwa ku ntera ingana na Kilometero 148.5k

Amafoto:Mukiza Pascal/Diaspora Nyarwanda muri Senegal

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka