Mugisha Samuel wegukanye Tour du Rwanda yerekeje muri Tour de France U-23

Mugisha Samuel yerekeje mu Bufaransa ajyanye n’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare, aho bagiye kwitabira irushanwa rya Tour de l’Avenir rifatwa nka Tour de France y’abatarengeje imyaka 23.

Mugisha (wambaye umupira w'umukara) na bagenzi be bagiye kurira i ndege ngo berekeze mu Bufaransa
Mugisha (wambaye umupira w’umukara) na bagenzi be bagiye kurira i ndege ngo berekeze mu Bufaransa

Mugisha na bagenzi be berekeje mu Bufaransa nyuma y’amasaha atagera kuri 48 batsinze Tour du Rwanda.

Mugisha w’imyaka 20 ni we muto mu bo bajyanye bose, azaba ari kumwe na Munyaneza Didier uherutse kwegukana shampiyona y’igihugu hamwe na Ukiniwabo Jean Paul René, Hakiruwizeye Samuel, Manizabayo Eric hamwe na Areruya Joseph.

Abakinnyi batanu n’umutoza wabo Sterling Magnell nibo bahagurutse ku kibuga cy’indege i Kanombe berekeza mu Bufaransa.

Areruya Joseph usanzwe ubarizwa mu Bufaransa mu ikipe ya Delko-Marseille we bazamusangayo, kuko yagiyemo uyu mwaka nyuma yo kwegukana La Tropicale Amissa Bongo na Tour du Rwanda y’umwaka ushize.

Hashize iminsi ibiri gusa Mugisha Samuel yegukanye isiganwa rya Tour du Rwanda
Hashize iminsi ibiri gusa Mugisha Samuel yegukanye isiganwa rya Tour du Rwanda

Benshi mu bakinnyi bakinnye Tour de l’Avenir bakomeje kwitwara neza bagera no muri Tour de France, barimo nka Felice Gimondi, Joop Zoetemelk, Greg LeMond, Miguel Indurain na Laurent Fignon banatsinze tumwe mu duce twa Tour de France.

Iryo rushanwa ritangira kuri uyu wa Gatanu rizitabirwa n’amakipe 26. U Rwanda ni cyo gihugu cyo ku mugabane wa Afurika cyabonye itike yo gukina iri siganwa, nyuma yo gutwara irushanwa rya Tour de l’Espoir ryahuje amakipe yo muri Afurika ikipe y’igihugu y’u Rwanda ikaryegukana ritwawe na Areruya Joseph.

U Rwanda (mu kaziga) ni kimwe mu bihugu bizitabira Tour de l'Avenir
U Rwanda (mu kaziga) ni kimwe mu bihugu bizitabira Tour de l’Avenir

Abandi bagiye muri Amerika gukina muri Colorado Classic

Iyo kipe y’igihugu yerekeje mu Bufaransa mu gihe indi kipe y’u Rwanda yaraye yerekeje muri Amerika guhatana muri rimwe mu masiganwa akomeye muri icyo gihugu rizwi nka Colorado Classic.

Abakinnyi bazahagarira u Rwanda muri Colorado Classic ni Uwizeyimana Bonevanture, Nsengimana Bosco, Ndayisenga Valens, Uwizeye Jean Claude, Hadi Janvier na Byukusenge Patrick. Bakazaba bari kumwe n’umutoza Sempoma Felix.

Uduce tugize Tour de l’Avenir:

Agace ka mbere: 17/8 Grand-Champ › Elven (kilometero 132.5)
Agace ka kabiri: 18/8 Drefféac › Châteaubriant (kilometero 137.6)
Agace ka gatatu: 19/8 Le Lude › Châteaudu (kilometero 165.8k)
Agace ka kane: 20/8 Orléans › Orléans (kilometero 20.2)
Agace ka gatanu: 21/8 Beaugency › Levroux (kilometero 130.4)
Agace ka gatandatu: 22/8 Le Blanc › Cérilly (kilometero 183.5)
Agace ka karindwi 23/8 Moutiers › Méribe (kilometero 35.9)
Agace ka munani: 24/8 La Bathie › Crest-Voland Cohennoz(kilometero 106.2)
Agace ka cyenda: 25/8 Séez › Val d’Isère (kilometero 89)
Agace ka cumi: 26/8 Val d’Isère › Saint-Colomban-des-Villards Col du Glandon (kilometero 150.8)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

barimo kubereka igihandure gusa nibbakoreshe ibishoboka bave mu myanya yanyuma,bizadushimisha baje byibura muri 50 ba mbere,dore nko kuri etape ya mbere umunyarwanda waje mbere ni areruya waje ari uwa 86,etape ya 2 uwaje imbere ni Munyaneza didier waje ku mwanya wa 143 muri 155 bari gusiganwa,arushwa nuwa 1 iminota 8,ibi mujye mubitangariza abanyarwanda babimenye bizadufasha kumenya ko tugifite byinshi byo gukora

shyaka yanditse ku itariki ya: 18-08-2018  →  Musubize

Mugisha imana izagifashe uzamure ibendera ryurwnda

ndanyuzwe yanditse ku itariki ya: 14-08-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka