Mu mafoto: Uko isiganwa ryo kwibuka Byemayire Lambert ryagenze

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda FERWACY butangaza ko uwahoze ari umuyobozi wungirije muri iri shyirahamwe Nyakwigendera Byemayire Lambert atazibagirana bitewe n’ibikorwa yakoze muri uyu mukino.

Uyu nyakwigendera witabye Imana mu Ugushyingo 2016, yibutswe n’abakunzi b’umukino w’amagare mu Rwanda ku wa 1 Mata 2017, hakaba hari mu irushanwa ry’amagare mu Rwanda agace kabanza Rwanda Cycling Cup 2017 kamwitiriwe, ubuyobozi bukaba bwaravuze ko bwamwitiriye aka gace mu rwego rwo kumuha gaciro kandi ko batazamwibagirwa bitewe n’umusanzu yatanze mu mukino w’amagare nk’uko byatangajwe na Aimable Bayingana Perezida wa FERWACY.

Yagize ati” Ibikorwa Lambert yakoze byo guteza imbere umukino w’amagare ni igikorwa tuzajya duhora tumwibukira ho wenda n’abandi bafite ibindi bamwibuiraho,twebwe nka Ferwacy n’ubwo tuzi ko hari abandi bawuteje imbere Byemayire we yari afite umwihariko”

Aimable Bayingana yatangaje ko batazibagirwa umurava wa Byemayire mu guteza uyu mukino imbere
Aimable Bayingana yatangaje ko batazibagirwa umurava wa Byemayire mu guteza uyu mukino imbere

“Yashyizemo imbaraga nyinshi,yashyizemo ubushobozi bwe kandi hari n’ubuzima bw’abantu yahinduye batazamwibagirwa ubu bakaba bitunze banatunze imiryango yabo ndtese nkatwe isura Ferwacu ifite uyu munsi twafatanyije nawe kurwana iyo ntambara”

Umuryango wa Lambert Byemayire washimishijwe no kuba ubuyobozi bwa Ferwacy buzirikana uruhare Byemayire yagize mu guteza imbere amagare ndetse bakanahitamo kuzajya bategura isiganwa ngarukamwaka ryo kumwibuka kandi ngo nabo ntibazajya kure y’uyu mukino.

Umugore wa Byemayire Lambert Francine Byemayire yagize ati ”Twebwe umuryango wa Lambert twashimishijwe n’iki gikorwa cy’indashyikirwa kuba rero nk’akarere ndetse n’ishyirahamwe ryarahisemo kuba iki gikorwa ari cyo kibimburira Shampiyona y’amagare twabyishimiye kandi Lambert yabaye muri uyu mukino turabizi, ni umurage yadusigiye tugomba kubaha kandi ni gahunda izaturanga ubuziraherezo”

Umugore wa Nyakwigendera Francine Byemayire ahemba Girubuntu wegukanye isiganwa Memorial Byemayire Lambert Tour
Umugore wa Nyakwigendera Francine Byemayire ahemba Girubuntu wegukanye isiganwa Memorial Byemayire Lambert Tour

Byemayire Lambert wari umuyobozi wa mbere wungirije w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY), yari umucuruzi w’umunyemari uzwi cyane mu karere ka Huye, ndetse akaba yari n’umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera (PSF) muri aka karere ka Huye ko mu Ntara y’Amajyepfo.

Mu bijyanye n’umukino w’amagare akaba yari awumazemo imyaka 6 akaba ndetse yari n’umwe mu bayobozi b’ikipe ibarizwa mu karerre ka Huye Cycling Club for all.

Amafoto yaranze Isiganwa "Memorial Byemayire Lambert" ..

Abakinnyi mbere yo guhaguruka ku Giticyinyoni
Abakinnyi mbere yo guhaguruka ku Giticyinyoni
Umuryango wa Byemayire ...
Umuryango wa Byemayire ...
Hafashwe umunota wo kumwibuka
Hafashwe umunota wo kumwibuka
Mu nzira banyuzamo bagafata utuneke twongera imbaraga
Mu nzira banyuzamo bagafata utuneke twongera imbaraga
Ryari iri siganwa ribimburira andi muri Rwanda Cycling Cup 2017
Ryari iri siganwa ribimburira andi muri Rwanda Cycling Cup 2017
Rugamba Janvier ukina muri Les Amis Sportifs y'i Rwamagana, ni umwe mu bakinnyi bakiri bato bagaragaza impano muri uyu mukino
Rugamba Janvier ukina muri Les Amis Sportifs y’i Rwamagana, ni umwe mu bakinnyi bakiri bato bagaragaza impano muri uyu mukino

Aimable Bayingana uyobora Ferwacy ashyira indabo ku mva ya Nyakwigendera Byemayire bakoranye cyane mu kuzamura umukino w'amagare mu Rwanda
Aimable Bayingana uyobora Ferwacy ashyira indabo ku mva ya Nyakwigendera Byemayire bakoranye cyane mu kuzamura umukino w’amagare mu Rwanda
Umuryango wa Byemayire Lambert ushyira indabo aho Nyakwigendera ashyinguye
Umuryango wa Byemayire Lambert ushyira indabo aho Nyakwigendera ashyinguye
Abana nabo bari baje kureba iri siganwa
Abana nabo bari baje kureba iri siganwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka