Misiri na Kenya ntibakitabiriye Tour Du Rwanda

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY) buratangaza ko amakipe yo mu Misiri na Kenya atakitabiriye Tour Du Rwanda 2016.

Umuyobozi wa FERWACY, Aimable Bayingana yatangaje ko kuva mu marushanwa kwa Kenya na Misiri ntacyo bizahungabanya ku migendekere myiza ya Tour Du Rwanda 2016
Umuyobozi wa FERWACY, Aimable Bayingana yatangaje ko kuva mu marushanwa kwa Kenya na Misiri ntacyo bizahungabanya ku migendekere myiza ya Tour Du Rwanda 2016

Ayo makipe ni Kenyan Kiders Downunder (Kenya) n’ikipe y’igihugu ya Misiri.

Abitangaje mu gihe habura iminsi ine ngo isiganwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare mu Rwanda, ritangire ku cyumweru tariki ya 13 Ugushyingo 2016.

Aimable Bayingana, umuyobozi wa FERWACY yabwiye Kigali Today ko aya makipe yamaze kubibamenyesha kuko ngo afite amokoro make.

Agira ati “Ayo makipe yaba iya Misiri ndetse na Kenya yamaze kudutangariza ko atakije muri ‘Tour du Rwanda’ kuko ngo amikoro yababereye imbogamizi ariko andi yo azaza.”

Akomeza yiseza abakunzi b’isiganwa ku magare ko kuvamo kw’ayo makipe bitazaribuza kugenda neza.

Agira ati “Kuba Kenya na Misiri zavuye mu irushanwa ntibizabuza ko isiganwa rigenda neza kuko n’ubundi ntibakomeye.”

Kuba aya makipe abiri avuyemo bivuze ko mu gihe iri siganwa ryagombaga kwitabirwa n’amakipe 17, rizitabirwa n’amakipe 15 gusa.

Kugeza ubu ikipe imwe niyo yamaze kugera i Kigali yitwa Lowest Rates Cycling Team yo muri Canada. Izindi zitegerejwe kuri uyu wa kane tariki ya 10 Ugushyingo 2016.

Urutonde rw’amakipe azitabira Tour du Rwanda 2016:

Amakipe atatu azahagararira u Rwanda:

• National Team of Rwanda
• Club Benediction ya Rubavu
• Sports Club friends y’i Rwamagana

Amakipe y’ibihugu yo muri Afurika:

• National Team of South Africa
• National Team of Ethiopia
• National Team of Eritrea
• National Team of Algeria

Amakipe asanzwe akina amarushanwa mpuzamahanga (yababigize umwuga):

• DIMENSION DATA FOR QHUBEKA (South-Africa)
• Sharjah Cycling Team (United Arab Emirates)
• Cycling Academy Team (Israel)
• Tirol Cycling Team (Austria)
• Stradalli Bike Aid (Germany)

Andi makipe

• Team LOWESTRATES.COM (Canada)
• Team Haute-Savoie Rhone-Alpes (France)
• Team Furniture Decarte (Switzerland)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka