Live:Uko isiganwa ritegura Tour du Rwanda riri kugenda (Karongi-Rusizi)

Mu gihe hasigaye iminsi mike ngo Tour du Rwanda itangire, amakipe azayitabira ubu akomeje imyiteguro, aho kuri uyu wa Gatandatu hakinwa isiganwa riva Karongi kugera Rusizi, ku Cyumweru hagakinwa iriva Rusizi kugera Huye

Uko bimeze ubu:

Nsengimana Jean Bosco yegukanye agace Karongi-Rusizi

Abasiganwa ku magare bageze i Rusizi mu mujyi

Nsengimana Jean Bosco ari imbere yanikiye abandi
Nsengimana Jean Bosco ari imbere yanikiye abandi

Mu gihe habura ibilometero bike ngo bagere i Rusizi

Abasiganwa bageze ahitwa Shangazi mu kanya baraba bageze mu mujyi wa Rusizi

Imbere haryaracyari Nsengimana Jean Bosco, Akurikiwe n’abandi bakinnyi harimo Aleluya Joseph na Twizerane Mathieu

Uwo mukinnyi bamwanikiye, niwe uri inyuma y’abandi

Uwo abandi bamwanikiye cyane, ni we uri inyuma
Uwo abandi bamwanikiye cyane, ni we uri inyuma

 Abasiganwa bamaze kugenda intera ingana na 67Km

 Usiganwa ku magarw witwa Tuyishimire Euphrem yamaze kuva mu irushanwa

Abasiganwa ku magare aho banyura barasanga abafana ku muhanda
Abasiganwa ku magare aho banyura barasanga abafana ku muhanda

Nsengimana Jean Bosco akomeje kubanikira, ubu yasize abandi iminota igeze kuri ine
12h20: Abasiganwa bari kumanuka ahitwa Karama

 Nsengimana Jean Bosco wegukanye Tour du Rwanda 2015, yamaze kwanikira abandi kugeza ubu aho yabasize iminota igera kuri itatu. Uyu musore ubu amaze iminsi akina mu ikipe ya Bike Aid yo mu Budage.

 Abasiganwa bageze mu murenge wa Gihombo mu Karere ka Nyamasheke

Ni umuhanda urimo amakoni agoranye cyane, aho ukata ikoni rimwe ukabona indi mihanda myinshi hasi yawe.

Abasiganwa ku magare bari kunyuma mu muhanda urimo amakorosi
Abasiganwa ku magare bari kunyuma mu muhanda urimo amakorosi

11h50: Abasiganwa bageze ahitwa Mugonero

 Mu guterera agasozi kitwa Magarama, abakinnyi batangiye gutandukana, ubu imbere hari igikundi cy’abakinnyi batatu basize abandi amasegonda nk’atanu.

Abafana ku mihanda baje kureba abasiganwa ku magare
Abafana ku mihanda baje kureba abasiganwa ku magare

Abasiganwa ku magare bageze ahitwa Gishyita...

Abasiganwa baracyari mu kirundo kimwe
Abasiganwa baracyari mu kirundo kimwe

 Abafana ni benshi ku muhanda,benshi bafite Vuvuzela n’ibipirizo by’umuhondo

 Abakinnyi bose bafite ishyaka kuko urutonde ndakuka rw’abazitabira Tour du Rwanda ntirurajya hanze, bakaba banabyibukijwe na Perezida wa Ferwacy mbere y’uko bahaguruka

- 11h20: Kugeza ubu abasiganwa baracyagendera hamwe, bacungana kuko ubu baracyagenda ahazamuka

Mu karere ka Karongi hatangiriye kuri uri uyu wa Gatandatu taliki ya 22 Ukwakira, amasiganwa abiri ategura Tour du Rwanda.

Ku munsi wa mbere, abasiganwa bahagurutse i Karongi berekeza i Rusizi, rikaba ari isiganwa ryiganjemo abazitabira Tour du Rwanda.

Uko amasiganwa ateye:

Kuri uyu wa Gatandatu bahagurukiye i Karongi berekeza i Rusizi ku ntera ya 115,6km, naho ejo ku Cyumweru bagahaguruka Rusizi berekeza i Huye ku ntera ya 140,7 km.

Aya marushanwa aritabirwa n’amakipe ane harimo atatu azakina Tour du Rwanda (*Team Rwanda,Benediction Club na Les Amis Sportif*), hamwe n’ikipe igizwe n’abakinnyi batandukanye bamaze iminsi bitwara neza mu marushanwa yabereye mu Rwanda.

Nathan Byukusenge (wambaye umweru) nawe yitabiriye iryo rushanwa
Nathan Byukusenge (wambaye umweru) nawe yitabiriye iryo rushanwa
Nsengimana Jean Bosco wegukanye Tour du Rwanda 2015 nawe yitabiriye iryo rushanwa
Nsengimana Jean Bosco wegukanye Tour du Rwanda 2015 nawe yitabiriye iryo rushanwa
Abasiganwa bari mu misozi ya Karongi
Abasiganwa bari mu misozi ya Karongi

Abagize aya makipe:

*Team Rwanda*

Byukusenge Nathan (Benediction)
Ruhumuriza Abraham (CCA)
Biziyaremye Joseph (Cine Elmay)
Gasore Hategeka (Benediction)
Nduwayo Eric(Benediction)

*Directeur sportif*:Sterling Magnell

*Benediction Club*

Byukusenge Patrick (Benediction)
Mugisha Samuel (Benediction)
Ruberwa Jean (Benediction)
Karegeya Jeremy (Cine Elmay)
Nizeyiman Alex (Benediction)

*Directeur Sportif*: Sempoma Felix

*Les Amis Sportifs*

Uwizeye J Claude (Les Amis Sportifs)
Areruya Joseph (Les Amis Sportifs)
Twizerane Mathieu (CCA)
Tuyishimire Ephrem (Les Amis Sportifs)
Hakiriwuzeye Samuel (CCA)

*Directeur sportif*:
Rugambwa John

*Ikipe ya kane*

Nsengimana Bosco
Hakizimana Seth
Hakizimana Didier
Mpitiwenimana Papy
Ukiniwabo Rene Jean Paul

*Directeur Sportif*:

Munyankindi Benoit

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mubyukuri Uwomusore Wastindiye Iryorushanwa Tumurinyuma Ibyo Bikaduha Isomotwese

Nzuwonizeye Theonestd yanditse ku itariki ya: 23-10-2016  →  Musubize

usengimana-jeanbosco—niwewambere-mumurengewagishyita

uwimana-Bonnechance yanditse ku itariki ya: 22-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka