Jonathan Boyer asubiranye iwabo ishema mu ruhando rw’amagare ku isi

Jonathan Boyer yaje mu Rwanda nk’umukozi wari ushinzwe gufasha abakinnyi ba siporo y’amagare, ariko asubiye iwabo nk’intwari yaharaniye iterambere ry’uyu mukino mu Rwanda.

Perezida Kagame yashimiye Jonathan Boyer ku ruhare rwe mu kuzamura umukino w'amagare.
Perezida Kagame yashimiye Jonathan Boyer ku ruhare rwe mu kuzamura umukino w’amagare.

Kuri uyu wa kane tariki 24 Werurwe 2017, Perezida Kagame yakiriye Boyer mu Rugwiro nyuma y’imyaka 10 yariyeguriye siporo y’umukino w’amagare mu Rwanda.

Uyu mugabo yafashije ikipe y’igihugu y’amagare kwandika amateka binyuze mu kuyitegura igihe gihagije no kuzamura abafite impano.

Boyer wubatse izina bwa mbere ubwo yabaga Umunyamerika wa mbere mu mateka witabiriye irushanwa rikomeye ku isi rizwi nka Tour de France mu 1981. Nyuma yaje kugira ibibazo byihariye by’ubuzima bwe bwite.

Ariko kuza mu Rwanda ntibyamufashije kubivamo gusa, ahubwo byatumye arushaho kugaragaza ubuhanga muri uyu mukino. Avuye mu Rwanda nk’umwe mu nararibonye mu kuzamura impano akazigeza ku rwego mpuzamahanga.

MINISPOC na Ferwacy bose banyuzwe n'akazi yakoze mu myaka 10.
MINISPOC na Ferwacy bose banyuzwe n’akazi yakoze mu myaka 10.

Leta y’u Rwanda igaragaza ko yishimiye gukorana nawe, imuha icyizere cyo kuzakomeza kumwifashisha mu minsi iza, no mu marushanwa aho bizashoboka hose, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’umuco na siporo, Uwacu Julienne.

Yagize ati “Azasubira muri Amerika ariko azakomeza gukoresha ubunararibonye n’ubumenyi afite mu kurushaho kumenyekanisha u Rwanda binyuze mu mukino w’amagare no gushaka ab dufatanya bashobora gutanga n’inkunga ziza zikunganira iriya sentere (ARCC).

Ariko mu marushanwa atandukanye n’ubundi ikipe yitabira aho bizashoboka hose muzajya mumubona ari kumwe n’ikipe.”

Jonathan Boyer mu byishimo nyuma y'uko Tour du Rwanda yegukanye irushanwa rya 2014.
Jonathan Boyer mu byishimo nyuma y’uko Tour du Rwanda yegukanye irushanwa rya 2014.

Iyo santere Minisitiri Uwacu yavugaga ni ikigo bakundaga guhimba “Joc”, Boyer yashinze akita ARCC (Africa Rising Cycling Center).

Iki kigo giherereye mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, yakiyoboraga, abifatanya no gutoza ikipe y’Igihugu y’abasiganwa ku magare.

Boyer we yivugira ko n’ubwo asubiye iwabo nyuma y’imyaka 10 mu Rwanda, intego ye iri mu yindi myaka 10 aho azakomeza kurushaho kongera imbaraga muri uyu mukino.

Ati “Ntago bivuze ko ngiye burundu. Nzaba ndi gukora ku mishinga itandukanye. Nzaba ndi gukora ku bikorwa byo gukusanya amafaranga. Nzaba ndi gukora ku mishinga myinshi yatuma imikino y’amagare ikomeza gutera imbere mu Rwanda.

Abana batorezwa muri African Rising Cycling Center (ARCC).
Abana batorezwa muri African Rising Cycling Center (ARCC).

Dushobora kugera kure hashoboka kandi ni byo dushaka. Tugomba gukomeza gushishikariza urubyiruko rwinshi kwitabira uyu mukino. Tugomba kandi gukomeza gushaka impano. Dukeneye abandi batoza. Dukeneye abakanishi b’abanyamwuga.”

Team Rwanda ni umushinga ukubiyemo kuzamura no guteza imbere umukino w’amagare mu Rwanda, hifashishijwe kuzamura impano z’abakiri bato.

Kugera ku ntego zawo ku rwego rw’isi byatumye uretse gutumirwa mu marushanwa mpuzamahanga atandukanye, ubu abakinnyi b’Abanyarwanda basigaye bakina muri za shampiyona zikomeye muri Afurika n’i Burayi.

Iyi nkubiri ya siporo nshya yahuruje ibitangazamakuru, ku buryo mu myaka yashize umushinga Team Rwanda, wari uyobowe na Leta y’u Rwanda n’abaterankunga wafatwaga nk’igitangaza mu ruhando rwa siporo mu itangazamakuru.

Hollywood ntiyahatanzwe, kuko yahise yinjira mu mushinga wo gukora filime rutura kuri uyu mushinga, ariko ishingiye ku rugendo rwa Jonathan Boyer.

Iyi filime izatangira gukinwa muri uyu mwaka, izagaragaramo umukinnyi ukomeye muri sinema Leonardo Dicaprio na Miss World Stephanie Del Valle.

Ibigwi bya Team Rwanda si mu nyandiko gusa, kuko iyi kipe iyobowe n’abakinnyi bazamuriwe hamwe, yatwaye Tour du Rwanda inshuro eshatu zikurikiranya muri 2014, 2015 na 2016. Kandi benshi mu bakinnyi b’ikipe y’igihu bakina hanze y’u Rwanda n’Afurika.

Federasiyo y’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY), ibi biyiha umwanya wo gutekereza ku yindi mishanga yo kurushaho kwagura uyu mukino, nko guhuza umukino w’amagare n’ubukerarugendo.

Aimable Bayingana, Perezida w’iri shyirahamwe, avuga ko ibyo nibishoboka abahoze ari abakinnyi bazajya baboneramo akazi ariko bigafasha n’iyi federasiyo kwigira.

Ati “Twatangiye kureba uko abakerarugendo baza bagakodesha amagare kuri santere yacu, no kureba uko abahoze ari abakinnyi bacu dushobora kubabonera akazi muri iyo mirimo yose no kuyobora abakerarugendo.”

Kuva Tour du Rwanda yatangira gukinwa mu 2009, kugeza ubu imaze kugira abayikurikirana umunsi ku munsi babarirwa muri miliyoni 3,5.

Ibyo bituma iza ku mwanya wa mbere mu gukurikiranwa muri Afurika, nk’uko Boyer abivugana akanyamuneza.

Imitere y’igihugu, politiki ya Leta yo gushyigikira imishinga nk’iyi itanga icyizere ku gihugu, biri muri bimwe mu byafashije Jonathan Boyer kurota inzozi z’uko mu myaka mike, ikipe iturutse ku mugabane w’Afurika yazitabira irushanwa rya Tour de France bwa mbere mu mateka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka