Janvier na Biziyaremye bagiye gukorera imyitozo muri Afurika y’Epfo

Abasore b’abanyarwanda Hadi Janvier na Joseph Biziyaremye bakina umukino w’amagare, bahagurutse mu Rwanda tariki 08/09/2012, berekeza muri Afurika y’Epfo aho bagiye gukorera imyitozo bitegura amarushanwa mpuzamahanga abategereje mu minsi iri imbere.

Abo basore bakinira ikipe y’u Rwanda y’amagare, bagiye kujya bakorera imyitozo mu kigo ‘Centre Mondial de Cyclisme - Satellite Africa’ giherereye muri Afurika y’Epfo aho bazamara amezi hafi abiri; nk’uko bitangazwa n’Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino w’amagere mu Rwanda (FERWACY).

Ubuyobozi bwa FERWACY buvuga ko abo basore batoranyijwe bagashakirwa iyo myitozo kuko bakiri batoya kandi bakaba bagenda batera imbere mu mukino w’amagare.

Hadi Janvier.
Hadi Janvier.

Mu marushanwa bamaze kwitabira kugeza ubu yaba ayo mu Rwanda cyangwa se no hanze usanga banarusha bamwe mu bakinnyi babarusha imyaka n’uburambe.

By’umwihariko Hadi Janvier kubera ubuhanga agaragaza ku myaka ye 21, yamaze gushyirwa ku rutonde rw’abakinnyi 10 b’abanyafurika bazaba bagize ikipe y’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku isi igice cya Afurika (UCI Continental Team).
Hadi azatangira kukinira iyo kipe ya UCI umwaka utaha wa 2013.

Joseph Biziyaremye.
Joseph Biziyaremye.

Biteganyijwe ko abo basore bazagaruka mu Rwanda tariki 28/10/2012 ubwo bazaba bagiye guhagararira u Rwanda kimwe n’abandi bagenzi babo mu isiganwa ry’amagare rizabera muri Burkina Faso mu rwego rw’imikino nyafurika.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Gukorera muri central Africa basabiki mwaduhuje nababayo babanyarwanda

Ni fabric yanditse ku itariki ya: 30-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka