Intero ni ugutwara Tour du Rwanda ku banyarwanda bari gusoza imyitozo- Amafoto
Amakipe atatu azahagararira u Rwanda muri Tour du Rwanda ari hafi gusoza imyitozo i Musanze, aho bose bafite icyizere cyo kwegukana Tour du Rwanda 2017
Mu kigo cy’umukino w’amagare giherere mu karere ka Musanze mu murenge wa Cyuve (Africa Rising Cycling center), hakomeje umwiherero w’amakipe atatu azahagararira u Rwanda muri Tour du Rwanda 2017.
Kuri uyu wa Kabiri ubwo Kigali Today yasuraga aba bakinnyi mu myitozo, twasanze bose bafite icyizere cyo kwegukana iri siganwa, aho ndetse n’umutoza wabo Sterling Magnell avuga ko abona bahagaze neza.
"Imyitozo yagenze neza, abakinnyi bari mu mwuka wo gutsinda, ababa bakiri bashya ndetse n’abasanzwe muri iyi kipe bafite imbaraga nyinshi uyu mwaka, ndetse na bariya bakina hanze nabo ubona ko bazamuye urwego cyane" Sterling Magnell, umutoza wa Team Rwanda
Ibi kandi abihuza na Patrick Byukusenge, Kapiteni w’aba abakinnyi, uvuga ko byanze bikunze iri siganwa rigomba gusigara mu Rwanda kuko bakoze imyitozo ikomeye, ndetse n’abakina hanze ubona ko bazamuye urwego kuko bakina amarushanwa akomeye.
Yagize ati "Imyitozo twarayirangije, ubu turi kugarura imbaraga twatakaje, abakinnyi bo mu Rwanda nta mukinnyi dufite woroshye, n’abakiri bato nabo bavuye gukina amarushanwa akomeye hanze harimo no muri Amerika".
nishimiye amakuru mumaye gusa ndaha amahirwe ukiniwabo Rene
Urakoze twabikosoye.
iki kigo kiri mu murenge wa cyuve si uwa kinigi kuko hagati yumurenge wa kinigi naho iki kigo kiri harimo umurenge wa nyange naho ubundi tubari inyuma