Ikipe y’u Rwanda ikomeje kuza ku mwanya wa mbere muri ‘Tour du Congo’

Ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare ikomeje kuza ku isonga mu isiganwa ry’amagare ririmo kubera muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Ikipe y’u Rwanda yafashe umwanya wa mbere kuva ku munsi wa mbere w’isiganwa kugeza ku munsi wa waryo wa gatandatu, ubwo Biziyaremye Joseph yagukanaga umwanya wa mbere, abasiganwa bava ahitwa Mosango bajya Kenge ahari intera ya kilometero 140.

Biziyaremye Joseph wabaye uwa mbere mu gice cya gatandatu.
Biziyaremye Joseph wabaye uwa mbere mu gice cya gatandatu.

Kuri uwo munsi wa gatandatu w’isiganwa, umufaransa Clain Médéric waje ku mwanya wa kabiri, akurikirwa n’undi Munyarwanda Bintunimana Emile.

Umufaransa Clain Médéric kugeza ubu ni we uri ku mwanya wa mbere ku rutonde rusange, akaba akurikiwe na Bintunimana Emile.

Umutoza w’ikipe y’u Rwanda, Jonathan Boyer, avuga ko ubu ikimushishikaje ari uko abakinnyi be bambura umwanya wa mbere Umufaransa Clain Médéric, u Rwanda rukegukana umwanya wa mbere byaba mu bakinnyi ku giti cyabo ndetse no ku ikipe.

Tour du Congo.
Tour du Congo.

Umufaransa Clain Médéric, uri ku mwanya wa mbere kugeza ubu ararusha Bintunimana Emile uri ku mwanya wa kabiri amasegonda 17gusa.

Ni ku nshuro ya kabiri muri iri siganwa, umukinnyi w’Umunyarwanda yegukana umwanya wa mbere nyuma ya Rudahunga Emmanuel wawegukanye ubwo ryatangiraga tariki 19/06/2013.

Igice cya karindwi cy’iri siganwa, cyabaye abasiganwa bava Nsele berekeza i Kinshasa.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka