Ikipe y’amagare yageze muri Amerika gukina Colorado Classic

Ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare yamaze kugera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho igiye gukina irushanwa rya Colorado Classic ritangira uyu munsi ahitwa Vail muri Colorado.

Ikipe y'u Rwanda y'amagare ikimara kugera Colorado
Ikipe y’u Rwanda y’amagare ikimara kugera Colorado

Iyo kipe yageze muri Colorado habura amasaha 18 ngo irushanwa ritangire nyuma y’urugendo rw’amasaha 56 batangiye ku wa Mbere tariki 3 Kanama 2018, nyuma y’amasaha macye bamaze gukina Tour du Rwanda yashojwe ku cyumweru.

Urwo rugendo rwabaye rurerure bitewe ahanini no gutinda kw’indege ya Ethipian Airlines yagombaga kubakura Adis Ababa ibageza i Washington Dulles aho bagombaga gufata indi ndege ya United Airlines ikabageza i Denver.

Uretse gutinda k’urugendo ariko, abakinnyi bakaba bagezeyo amahoro aho biteguye kuza gukina muri iryo rushanwa rya Colorado Classics riri mu cyiciro cya 2, HC (Hors Categorie) rikaba ari rimwe mu marushanwa make ari muri icyo cyiciro u Rwanda rumaze kwitabira.

Ikipe y’u Rwanda igiye gusiganwa muri Colorado Classic igizwe na Nsengimana Bosco,Uwizeyimana Bonaventure, Ndayisenga Valens,Hadi Janvier, Byukusenge Patrick na Uwizeye Jean Claude bakazaba batozwa na Felix Sempoma.

Mu gihe iyo kipe isiganwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, indi kipe y’u Rwanda irimo na Mugisha Samuel uherutse gutwara Tour du Rwanda, ejo izatangira gusiganwa mu irushanwa ryo mu Bufaransa rizwi nka Tour de l’Avenir rifatwa nka Tour de France y’abaterengeje imyaka 23.

Aha biteguraga kurira indege
Aha biteguraga kurira indege

Ni ku nshuro ya kabiri u Rwanda rwitabiriye irushanwa rya Colorado Classic rukaba ari cyo gihugu cyonyine cyo muri Afurika kimaze kuryitabira.

Muri iryo rushanwa, abakinnyi barahatana n’amakipe akomeye harimo n’ayo mu cyiciro cya World Tours akina Tour de France nka Trek-Segafredo, Team Ef Education First-Drapac P/B Cannondale na Mitchelton-Scott, Team Lotto Nl-Jum.

Amakipe yose hamwe akaba ari 15 yiganjemo ayo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada.

Uduce tugize Colorado Classic:

16/8 Agace ka mbere Vail › Vail (103.2k)
17/8 Agace ka kabiri - Vail › Vail (15.88k)
18/8 Agace ka gatatu Denver › Denver (161.9k)
19/8Agace ka kane Denver › Denver (114.8k)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka