Hasohowe Filime ivuga ku ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare

Mu gihugu cya Leta Zunze ubumwe z’Amerika zasohowe filime yitwa Rising From Ashes ivuga ku ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Team Rwanda) y’umukino wo gusiganwa ku magare.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, Bayingana Aimable, avuga ko iyi filime yakozwe kugirango herekanwe uburyo iyi kipe yagiye yitwara mu mikino itandukanye.

Yagize ati “iyi filime nyuma yo gusohoka yarakunzwe cyane dore ko imaze kwegukana ibihembo bibiri mu maserukiramuco ya Cinema yabereye muri Amerika kandi igatwara ibihembo bitandukanye”.

Bayingana Aimable avuga ko iyi filime kubera ukuntu ikunzwe bituma abagize Team Rwanda babona inkunga zibafasha mu marushanwa atandukanye.

Filime Rising From Ashes yakozwe n’abashinze Team Rwanda barimo Jock Boyer ndetse iyoborwa n’uwitwa T.C. Johnstone.

Igifuniko cya filime "Rising from ashes" ivuga ku ikipe y'u Rwanda isiganywa ku magare.
Igifuniko cya filime "Rising from ashes" ivuga ku ikipe y’u Rwanda isiganywa ku magare.

Ubwo iyo filime izashyirwa ahagaragara muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu byumweru bibiri biri imbere hazaba hari Obed Ruvogera na Rafiki Jean de Dieu bari muri team Rwanda, umutoza w’ikipe team Rwanda Jonathan Boyer ndetse n’abaterankunga ba team Rwanda nk’uko Bayingana perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda abitangaza.

Ishyirwa ahagaragara ry’iyo filime rizatuma umutoza Jonathan Boyer atazaherekeza abakinnyi bazitabira irushanwa rya shampiyona nyafurika rizabera muri Burkinafaso (Tour de Faso) kuva tariki ya 06 kugeza 11 z’uku kwezi.

Biteganyijwe ko abo bakinnyi nibaza bazahita bitabira irushanwa rya Tour du Rwanda rizatangira kuva tariki 18/11/2012, aho biteganyijwe ko rizitabirwa n’andi makipe avuye mu bihugu bitandukanye.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka