Nyuma y’aho ku rutonde rukorwa n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku isi (UCI) Hadi Janvier yari ari ku mwanya wa 10,kuri uyu wa kane taliki ya 17/12/2015 mu isiganwa riri kubera muri Maroc,uyu mukinnyi yaje kuza ku mwanya wa 6 bituma anongera amanota 8 ku yo yari afite kugeza ubu.
Ibi byaje gutuma Hadi Janvier ahesha u Rwanda umwanya wo kwitabira imikino Olempike izabera Rio do Janeiro muri Brazil muri Kamena 2016.
Hadi Janvier muri uyu mwaka wa 2015 yakomeje kwitwara neza,yegukana amasiganwa atandukanye yabereye mu Rwanda,ndetse by’umwihariko yabashije kwegukana umudari wa zahabu mu mikino nyafurika (All Africa games yabereye Congo-Brazzaville

Amasiganwa atatu Team Rwanda izasiganwamo ni:
• 17/12/2015:Challenge des phosphates-Grand prix de Khouribga
• 18/12/2015:Challenge des phosphates-Grand prix de Ben Guerir
• 20/12/2015 Challenge des phosphates-Grand prix de Youssoufia
Ohereza igitekerezo
|
ngiri ishema ryurwanda sasa
ureke za football zidashiboye
mukomereze aho
Wow!! byizaa cyane Imana ishimwe
bavandimwe muhagariye igihugu mu komereze ahoo kbsa tubari inyuma