Hadi Janvier yabaye uwa mbere mu isiganwa ry’amagare Musanze-Muhanga

Umusore w’imyaka 20 ukina mu ikipe yitwa Benediction Club, ni we wasize abandi mu isiganwa ry’amagare Musanze-Muhanda ryabaye tariki 27/01/2012.

Iri rushanwa ririmo abakinnyi 14 b’ikipe y’igihugu, riri mu rwego rw’imyitozo, kuko abakinnyi barimo kwitegura amarushanwa mpuzamahanga izaba mu minsi iri imbere.

Ayo marushanwa yose azaba muri 2012 azabimburirwa na Tour du Maroc izaba tariki 23/03/2012, ari naryo barimo kwitegura cyane.

Umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda(FERWACY) Emmanuel Murenzi, avuga ko kugirango abakinnyi badasubira inyuma, FERWACY yahisemo kubaha imyitozo ihoraho ndetse bakananyuzamo bagakora amasiganwa hagati yabo buri kwezi kugira ngo bipime.

Nubwo iyi myitozo igamije gutegura ikipe y’igihugu, ntibyabujije ko hari abakinnyi 16 badakinira ikipe y’igihugu bahamagawe kugirango bayifashe kwitagura neza.

Ubwo basiganwaga bava i Musanze berekeza i Muhanga, banyuze Mukamira na Ngororero, Hadi Hanvier yaje ku mwanya wa mbere. Yakurikiwe na Habiyambere Nicodem, Byukusenge Nathan aza ku mwanya wa gatatu. Hategeka Gasore yabaye uwa kane, Rudahunga Emmanuel aba uwa gatanu naho Abraham Ruhumuliza aba uwa gatandatu.

Dore urutonde rw’abakinnyi 14 bakinira ikipe y’igihugu bari muri iyo myitozo ndetse n’amakipe bakomokamo :

1. Abraham Ruhumuriza (Cycling club for all Huye)

2. Jean de Dieu Uwimana (Cine Elmay)

3. Geremie Karegeya (Benediction Club (Rubavu)

4. Nathan Byukusenge (Benediction Club)

5. Nicodem Habiyambere (CCA (Huye)

6. Joseph Biziyaremye (Benediction Club)

7. Janvier Hadi (Benediction Club)

8. Obed Ruvogera (CCA)

9. Gasore Hategeka (Benediction Club)

10. Emmanuel Rudahunga Amis sportifs (Rwamagana)

11. Innocent “Rocky” Uwamungu (Benediction Club)

12. Emile Bintunimana (Benediction Club)

13. Jacques Mbarushimana (Benediction Club)

14. Hassan Rukundo (Cine Elmay)

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka